MINEMBWE: Drone zazengurutse mu ijoro, ibisasu byumvikana Ku Gihuha nyuma y’ibikorwa byo ku Gipimo
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26/09/2026, drone z’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zagaragaye mu kirere cyo mu bice bitandukanye byo mu nkengero za Minembwe.
Amakuru yagejejwe kuri Minembwe Capital News (MCN) avuga ko izo drone zazengurukaga mu kirere cyo hejuru ya Gipimo, Ku Gihuha, Rugezi n’ahandi, mbere y’uko humvikana ibisasu byatewe mu bice bimwe na bimwe.
Aya makuru akubiye mu butumwa n’ubuhamya MCN yahawe n’umwe mu bantu bari mu nkengero za Minembwe, wavuze ko yabonye ibikorwa by’izo drone ndetse akumva ibisasu byatewe mu gace ka Ku Gihuha.
Ubuhamya bw’uwari mu nkengero za Minembwe
Uwo muturage watanze amakuru kuri MCN yagize ati:
«“Drone zaraye zizenguruka ikirere cya Gipimo, Gihuha, Rugezi n’ahandi. Uko zazengurukaga zateraga n’ibisasu, ariko byafashe ubusa.”»
Uyu mutangabuhamya yavuze ko izo drone zakomeje kugaragara mu kirere mu gihe cy’ijoro, zikazenguruka ahantu hatandukanye two mu nkengero za Minembwe.
Ibisasu byumvikanye hafi ya Gihuha
Nk’uko MCN yabibwiwe, ibisasu byatewe n’izo drone byumvikanye ahagana saa yine z’ijoro, mu gace ka Gihuha no mu nkengero zako.
Amakuru twahawe avuga kandi ko ibi byabaye nyuma y’ibindi bikorwa bya drone byabaye ku manywa yo ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 25/09/2026, aho bivugwa ko ibisasu byatewe mu gace ka ku Gipimo, i Gakenke ugana kuri Mukoko.
Minembwe Capital News (MCN)






