Minembwe: FARDC Ikomeje Kugaba Ibitero Ikoresheje Drone Nyuma y’aho FRN Ifashe Ibice Byinshi
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News (MCN) aravuga ko muri iri joro ryo ku wa Mbere, tariki ya 09/11/2026, indege zitagira abapilote (drones) z’ingabo za FARDC, zikorana n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro, zagabye ibitero by’ibisasu mu bice bitandukanye byo mu Rugezi, ahatuwe n’abaturage.
Ubuhamya MCN ikesha amasoko yayo bugaragaza ko ibindi bisasu byatewe na drone ku wa Mabuye, mu gace kegereye cyane Kabanju.
Ibyo bitero byagabwe ahagana saa yine n’igice z’ijoro (22:30), ku masaha akoreshwa mu Minembwe no muri Bukavu.
Umwe mu batanze amakuru ku byabereye muri ibyo bice yagize ati: “Drone zarashe mu Rugezi no ku wa Mabuye, ariko zifashe ubusa.”
Yakomeje asobanura ubunini bw’iyo drone yagabye igitero, agira ati: “Drone yarashe ni rya nini cyane.”
Aya makuru akurikiye imirwano yabaye kuri uyu wa Mbere, aho FRN yigaruriye uduce twinshi two mu Rugezi no mu cyerekezo cya Kabanju, nyuma y’imirwano yamaze umunsi wose.
Nk’uko andi makuru MCN ikesha amasoko yayo abivuga, ingabo za FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro, bahungiye mu gace ka Rusinga, imbere y’ishyamba rya Bwengwe, nyuma yo kuva mu bice byafashwe na FRN.
Amakuru ku bijyanye n’ibi bitero aracyashingira ku buhamya bw’abari muri ibyo bice. MCN iracyakurikirana kugira ngo hamenyekane niba hari abaturage bahungabanyijwe n’ibyo bisasu, abakomeretse cyangwa ibyangiritse.
Minembwe Capital News (MCN)
