Minembwe: FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo Bagabye Ibitero mu Bice Bituwemo n’Abaturage
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi, imirwano ikaze yongeye kubura mu nkengero za Minembwe, teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, zagabye ibitero mu bice bya Kalingi na Bidegu, ahatuwe cyane n’abaturage b’Abanyamulenge.
Ibyo bice biherereye mu ntera y’ibilometero bike uvuye mu mujyi rwagati wa Minembwe, ahakomeje kubera ihuriro ry’imirwano imaze igihe hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho.
Nk’uko amakuru yizewe abivuga, ibi bitero byagabwe n’uruhande rwa Leta byaturutse mu duce twa Mutunda, Bicumbi na Point Zero. Ni mu gihe bivugwa ko hari ingabo nyinshi ziherutse koherezwa ziturutse mu Bibogobogo no mu mujyi wa Baraka, zigamije kongera kwisubiza Minembwe n’ibice biyikikije.
Tariki ya 21/02/2025, igice cya Minembwe cyigaruriwe n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, nyuma y’urupfu rwa Gen. Makanika Rukunda Michel wari umuyobozi mukuru w’uwo mutwe. Icyo gihe byatangajwe ko yishwe arashwe na drone (indege itagira umupilote) bivugwa ko yari iturutse i Kisangani. Nyuma y’urupfu rwe, ubuyobozi bwa gisirikare bwa MRDP-Twirwaneho bwashyikirijwe Brig. Gen. Charles Sematama.
Kuva icyo gihe, Minembwe yabaye igicumbi cy’imirwano ihoraho, aho impande zihanganye zishaka kugenzura ako gace gafatwa nk’ingenzi mu rwego rwa gisirikare n’ubukungu, bitewe n’imiterere yako n’inzira z’ingenzi zigahuza n’utundi duce twa Fizi na Uvira.
Nubwo uruhande rwa Leta ari rwo rwatangije ibitero byo kuri uyu munsi, amakuru aturuka aho imirwano iri kubera avuga ko MRDP-Twirwaneho iri gusubiza inyuma uruhande bahanganye.
Umwe mu baturage utuye muri ako gace yagize ati:
“Kalingi na Bidegu umwanzi yahateye, ariko Twirwaneho iri kumusubiza inyuma. Intambara iracyakomeje kugeza ubu.”
Amakuru akomeza avuga ko MRDP-Twirwaneho igenzura igice kinini cya Kalingi, inzira yose ihuza Kalingi na Mikenke, Mikenke ubwayo, Rundu, Runundu, Gitavi ndetse na Minembwe rwagati. Ibi bituma ihuriro ry’imirwano riba rikomeye, kuko buri ruhande rushaka kugumana cyangwa kwisubiza ibyo bice bifite agaciro kanini mu migendekere y’intambara.
Ikibabaje kurushaho ni uko amakuru yizewe agaragaza ko hari ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote (drones) mu gutera ibisasu mu duce dutuwemo n’abaturage, harimo Kalingi, Bidegu n’ahandi hakikije Minembwe. Abaturage bavuga ko ibi bitero bibatera impungenge zikomeye, kuko biba bishobora kugusha ibisasu ku ngo, ku mashuri no ku bindi bikorwa remezo by’abasivili.
Iyi mirwano yiyongera ku yindi imaze igihe mu misozi ya Minembwe, aho ingabo za Leta iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR bagaba ibitero ku Banyamulenge, mu ntambara ifite imizi mu bibazo by’amoko, politiki n’ubutaka bimaze imyaka myinshi muri Kivu y’Amajyepfo.
Minembwe imaze igihe kirekire iri mu bibazo by’umutekano muke, byakajijwe cyane kuva mu myaka ya 2017 kuzamuka, aho havutse imitwe myinshi yitwaje intwaro ishamikiye kuri Wazalendo na FDLR iharanira inyungu zitandukanye. Umutwe wa MRDP-Twirwaneho uvuga ko uhagarariye inyungu z’Abanyamulenge, mu gihe uruhande rwa Leta rushinjwa gukorana n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR mu guhangana na wo—ibirego Leta ya Congo itahwemye guhakana mu bihe bitandukanye.
Bivugwa ko kuba impande zombi zikomeje kongera imbaraga mu ntambara bishobora kurushaho gushyira abaturage mu kaga, cyane cyane ko Minembwe ari agace k’imisozi miremire ituma kugera ku baturage mu buryo bw’ubutabazi bigorana.
Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n’ubuyobozi bwa Leta ya RDC cyangwa ingabo z’u Burundi ku bijyanye n’iyi mirwano yatangiye mu cyumweru gishize. Icyakora, abaturage bakomeje gusaba ko habaho agahenge kugira ngo ubuzima bwabo butarushaho kujya mu kaga.






