Minembwe Hiriwe Ituze: Ukuri ku Bivugwa by’Imirwano Yabaye kuri iki Cyumweru n’Imiterere y’Umutekano Uri ku Isonga
Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amakuru avuga ko ku Cyumweru tariki ya 22/02/2026 habaye imirwano ikaze mu bice bya Minembwe, amakuru yizewe aturuka muri ibyo bice aragaragaza ko uyu munsi waranzwe n’ituze, nubwo impande zihanganye zakomeje kurebana ay’ingwe.
Amakuru yakwirakwijwe kumbugankoranyambaga, yavugaga ko habaye imirwano idasanzwe hagati y’ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC), imitwe ya Wazalendo n’indi mitwe iyishyigikiye, bahanganye n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho ufatanyije na M23. Aya makuru yavugaga ko imirwano yabereye mu duce twa Mukoko na Nyaruhinga twegereye agace kazwi nka “Point Zéro”, gafatwa nk’ikirindiro gikomeye cya FARDC.
Icyakora, amakuru atangwa n’abaturage bahatuye aranyuranya n’ayatanzwe ku mbuga nkoranyambaga. Umwe mu baturage batuye muri utwo duce, wavuganye na Minembwe Capital News ariko akifuza ko amazina ye adatangazwa ku mpamvu z’umutekano, yagize ati: “Uyu munsi nta mirwano yabaye. Hiriwe ituze.”
Yakomeje asobanura ko uduce twa Nyaruhinga na Mukoko dusanzwe turi mu maboko ya MRDP-Twirwaneho kuva ku wa Kane, kandi ko nubwo impande zombi ziri mu myiteguro ya gisirikare, nta gitero cyabaye kuri uyu munsi. Yagize ati: “Haratuje, nubwo impande zihanganye zirebana ay’ingwe kandi buri ruhande ruri maso.”
Agace ka Minembwe gaherereye mu misozi miremire y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa RDC. Kamaze imyaka myinshi karabaye isibaniro ry’amakimbirane ashingiye ku moko, ubutaka, imiyoborere n’ibibazo by’umutekano birimo uruhare rw’imitwe yitwaje intwaro itandukanye, irimo ikorana bya hafi na Leta ya Kinshasa nka FDLR na Wazalendo. Abaturage bamwe bavuga ko iyi mitwe yagiye yibasira abatuye ibyo bice, cyane cyane Abanyamulenge, ibaziza inkomoko yabo.
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanirira inyungu z’Abanyamulenge, mu gihe M23 na wo ari umutwe umaze imyaka irenga icumi uvugwaho kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Mu 2012, M23 yigeze kwigarurira umujyi wa Goma mbere yo gutsindwa, iza kongera kwiyubaka mu 2021, aho kuri ubu igenzura umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.
Ku rundi ruhande, FARDC ifatanyije n’ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, bashinjwa na baturage kuba baragiye bagaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, cyane cyane mu nkengero za Minembwe. Ibi byatumye aka gace karushaho kuba isibaniro ry’imitwe itandukanye, aho abaturage basanzwe ari bo bahagirira ibibazo by’intambara.
Andi makuru aturuka muri ako karere avuga ko agace ka Kalingi kagikomeje kuba mu maboko y’ihuriro ririmo FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR. Uwo muturage yagize ati: “Kalingi haracyarimo umubare munini w’ingabo zirwanya Abanyamulenge, ariko biragoye kuhigarurira kubera imiterere yaho.”
Yasobanuye ko Kalingi ari agace karimo ibisambu byinshi bituma habaho amayeri akomeye ya gisirikare, aho MRDP-Twirwaneho ishobora kwirukana ingabo za Leta ikazisunikira i Mutunda na Bicumbi, hanyuma zikagaruka zinyuze mu bisambu. Ibi bituma kugenzura ako gace bisaba imbaraga n’ubwitonzi budasanzwe.
Nubwo kuri iki Cyumweru no ku munsi wabanje hatabaye imirwano yeruye nk’uko byatangajwe, haravugwa kurasa kwa hato na hato, aho ingabo za Leta n’abo bafatanyije bakoresha amasasu ya kure agamije gutera ubwoba no kwerekana imbaraga, ariko hatabayeho kwegerana ku rugamba.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko ibi bishobora kuba buri ruhande rushaka kwerekana ko rufite imbaraga cyangwa ko rufite ibice runaka mu maboko yarwo.
Mu gihe impande za gisirikare zikomeje guhangana, abaturage bo muri Minembwe n’inkengero zaho bakomeje kubaho mu bwoba n’ihungabana. Hari amakuru ko mu minsi ishize habaye ibitero byibasiye imihana ituwe n’Abanyamulenge, bikozwe n’imitwe ifatanyije na FARDC, bikaba byarakomeje gutuma umutekano muke urushaho kwiyongera.
Ibi bibazo by’umutekano byiyongera ku mateka maremare y’amakimbirane muri Kivu y’Amajyepfo, aho ibibazo by’ubutaka, ubwenegihugu, politiki n’inyungu z’akarere byagiye bigora inzira y’amahoro arambye.
Nubwo hiriwe ituze, ntibisobanuye ko umwuka mubi hagati y’impande zihanganye warangiye. Nyaruhinga na Mukoko bikomeje kugenzurwa na MRDP-Twirwaneho ifatanyije na M23, mu gihe igice kimwe cya Kalingi kiri mu maboko y’ihuriro ririmo FARDC n’abo bafatanyije.
Igice kinini cya Bidegu na Kalongi kigenzurwa na MRDP-Twirwaneho, mu gihe utundi duce twegereye Rwiko tugenzurwa na FDLR, FARDC, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi.
Mu by’ukuri, aka gace gakomeje kuba ku isonga mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC. Ni yo mpamvu ukuri ku makuru y’imirwano gukemewe kugenzurwa neza, mu rwego rwo kwirinda ko amakuru atizewe akomeza guteza urujijo no kongera umwuka mubi mu baturage basanzwe barashenguwe n’intambara imaze imyaka myinshi.






