Minembwe: Ibindi bivugwa nyuma y’igitero giheruka mu Kalingi.
Umutekano w’imisozi miremire y’Imulenge ukomeje kuzamba nyuma y’uko ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, zigabye igitero mu baturage Babanyamulenge mu Kalingi, kigasiga cyishe abaturage, nubwo no ku ruhande rw’izi ngabo za Leta hapfuye abatari bake, kuko Twirwaneho yahise itabara yirwanaho.
Agace ka Kalingi kagabwemo igitero gaherereye hafi na santire ya Minembwe; ubariranyije n’ink’ikirometere kimwe n’igice uvuye mu Madegu (centre Minembwe).
Iki gitero cyahagabwe ku wa kane w’icyumweru gishize, kigabwa n’ingabo za FARDC zaje ziturutse muri santire ya Minembwe zitera abaturage.
Ni igitero byarangiye abaturage bane bakiguyemo, mu gihe ku ruhande rw’ingabo za RDC bivugwa ko hapfuye abasirikare 30 kuko ubwo muri ako kanya Twirwaneho yahise itabara yirwanaho, nk’uko biri mu nshingano zayo.
Iri tsinda rya Twirwaneho ryabayeho ubwo ibitero by’abarwanyi ba Maï Maï kubufasha bw’Ingabo za RDC byatangiraga kugabwa mu Banyamulenge mu 2017, ibitero bikaba byari bigamije kubarimbura no kumaraho ubukungu bwabo bwari bwubakiye ku matungo y’inka n’andi matungo magufi, nk’ihene n’intama n’ibindi.
Umuturage uherereye mu Minembwe ariko ku bw’umutekano we yanze ko amazina ye atangazwa, yemeje ko kugiti cye, nyuma y’icyo gitero yabonye imirambo y’ingabo za Leta 14. Ku rundi ruhande ibyemezwa n’abo mu bwoko bw’Abashi baturaniye brigade y’izi ngabo za FARDC muri centre ya Minembwe, bavuga ko iz’i ngabo zatakaje abasirikare barenga 30.
Uwatanze aya makuru yagize ati: “Njyewe ku bwanjye, imirambo y’ingabo za Leta ni haruriye nyuma y’intambara ni 14. Ariko amakuru turi guhabwa n’Abashi batuye kuri brigade, bivanye n’intumbi zikomeje kuhazanwa, batubwira ko bamaze kubona izigera kuri 30 kandi ko zishobora kurenga.”
Yashimangiye ibi avuga ko kugeza n’ubu hagikomeje gutoragurwa abandi basirikare ba FARDC baguye mu ntambara yo ku wa kane mu Kalingi.
Gusa, nyuma y’iyi mirwano umutekano uri gukomeza kuba mubi mu Minembwe hose. Muri bimwe byerekana ko nta mutekano n’uko amashuri kuva ku wa Gatanu nyuma y’umunsi umwe abaturage bagabweho igitero, amashuri amwe ntarigera afungura, ndetse n’ahar’ejo amashuri menshi nti yize. Nk’ishuri rya Ugeafi, ejo hashize hageze abanyeshuri babarirwa ku ntoki, kandi nabitabye biga akanya gato. Mu gihe Madegu yo batigeze bakingura n’ishuri narimwe.
Ahandi batize ni kuri Evomi primaire, i Lundu na mashuri ya Kiziba arimo na UEMI n’andi.
Usibye kuba batiga, no muri centre ya Minembwe nta mugabo upfa kuhagera nkereka umugabo w’umusaza n’abagore.
Ubuhamya twahawe bugira buti: “Kuva na kane tariki ya 29/11/2024, abantu bose aho bahungiye ntibarahava. Abalimu ba mashuri nabo n’uko.”
Ariko kandi ku wa Gatanu, Col. Jean Pierre Lwamba uyoboye brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru muri centre ya Minembwe, yakoresheje meeting ahamagarira abantu bose gukomeza utuzi twabo, ndetse asaba ko n’Abanyamulenge bahamagarwa bakabwibwa gutekana. Muri icyo kiganiro yanatangaje amahoro.
Ibyakurikiyeho, mu Mikenke mu birometero nka bine uvuye muri centre ya Minembwe, Abanyamulenge batandatu bahise bafatwa n’ingabo za FARDC barabakubita, babagirira nabi, ba bambura n’imyambaro bari bambaye n’inkweto baza kubarekura bahindutse ibikomere.
Nyuma gusa y’umunsi umwe abo Banyamulenge barekuwe, FARDC yahise yica irashe umukuru w’abarwanyi ba Maï Maï witwa Col. Bifaranga. Ibi bikaba bikomeje guteza imvurururu n’umutekano muke mu karere k’i Mulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Si byo gusa, kuko haravugwa izindi ngabo za FARDC zinutse ku mushyasha zikaba zerekeje mu Minembwe, ziciye umuhanda wa Fizi-Minembwe.
Ikindi kandi, amakuru avugwa n’Abashi avuga ko FARDC ikomeje gutanga amakuru avuga ko Twirwaneho yazengurutse Minembwe. Ibyo ngo bikaba byarabaye nyuma y’uko iz’i ngabo ziteye abaturage mu Kalingi.
Tubibutsa ko mu Minembwe umutekano uri kuzamba, mu gihe ku Ndondo ya Rurambo ariho byarimo bivugwa ko byarushishijeho kuba nabi, ni mu gihe aka gace katangiye kugeramo interahamwe kuva mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi uyu mwaka. Amakuru akavuga ko iz’interahamwe zahamagawe n’ingabo z’u Burundi ku bufatanye n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC); ikigambiriwe ngo hagamijwe gutera u Rwanda bahereye mu kwica Abanyamulenge abo bashinja gukorana narwo.
Ngayo nguko, ibirimo kuvugwa i Mulenge mu majyepfo ashyira uburenganzuba bwa Kivu y’Amajy’epfo, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo. Tuzakomeza kubagezaho ibihavugwa.