Minembwe: Ibitero bya Drone byongeye Kwibasira Agace ka Gihuha n’Inkengero zako
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru Minembwe Capital News imaze kwakira, ikesha amasoko yayo ari mu karere ka Minembwe, aravuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, drone z’ingabo za FARDC, ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, zagabye ibitero by’ibisasu mu gace ka Gihuha no mu nkengero zako.
Gihuha ni agace gaherereye hafi ya Kabanju, aho drone za FARDC zikunze guhagurukira zigatera ibisasu mu bice bituwe n’abaturage. Aka gace gaherereye mu karere ka Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibi bitero byongeye kuba nyuma y’iminsi itatu ishize muri ibyo bice nta bitero nk’ibi bigabwe. Ibitero bya drone biheruka mbere y’ibi byari byagabwe ku wa Kabiri, mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo.
Gusa, ku wa Kane, drone yagaragaye izenguruka mu kirere cya Minembwe na Rugezi, ariko ntiyagaba ibitero by’ibisasu.
Umwe mu bahaye amakuru Minembwe Capital News yagize ati: “Drone zaraye ziturasa, buracya ku Gihuha. Zarashye ijoro ryose.”
Aya makuru kandi agaragaza ko drone zikoreshwa mu bitero byo muri ibyo bice rimwe na rimwe zihagurukira ahantu hatandukanye, harimo mu Kabanju, i Kalemie ndetse na Bujumbura mu Burundi.
Minembwe Capital News (MCN)
