Minembwe: Imirwano Ikomeye mu Cyerekezo cya Rugezi, Ibitero Byibanda ku Wihene
Minembwe Capital News (MCN)
Imirwano ikomeye yongeye kubura mu cyerekezo cya Rugezi, mu majyepfo ya Minembwe, mu misozi yo muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yamenye agaragaza ko ibitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigizwe n’ingabo za FARDC, iza Leta y’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, byibanze mu duce two ku Wihene, Nyarurango no mu Rugomero.
Amakuru agezweho agaragaza ko imirwano igikomeje, ikaba yarushijeho gukaza umurego mu gace ko ku Wihene. Ku rundi ruhande, amakuru MCN ifite avuga ko mu duce twa Nyarurango no mu Rugomero, FRN yahahanganiye n’ibitero byahagabwe, ikabasha kubisubiza inyuma.
Mu bundi butumwa buvuga kuri ibi bitero, Me. Byashoni John Maniragaba, uharanira uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko ibitero bitagarukiye gusa mu gace ka Rugezi, ahubwo ko byanagabwe mu cyerekezo cya Gihuha na Gipimo, ndetse no mu tundi duce twegereye aho.
Amakuru MCN yakomeje gukusanya agaragaza ko imirwano ikomeje by’umwihariko mu gace ko ku Wihene, muri Rugezi. Ihuriro ry’ingabo za FARDC n’imitwe irishyigikiye ryagabye ibitero riturutse mu cyerekezo cya Gasiro no mu Kabanju.
Iyi mirwano si ubwa mbere ibaye hagati y’impande zihanganye mu gace ko ku Wihene no kuri Nyarurango. Amakuru MCN ifite agaragaza ko ibi bibaye ku nshuro zirenga icumi. Muri buri mirwano yabereye muri utu duce, FRN yagiye ihangana n’ibitero byayigabweho, ikavuga ko yabashije kubisubiza inyuma.
Mu butumwa Col. Rugabo Fidel wo muri FRN yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18/11/2026, yemeje ko ibitero byagabwe mu bice bya Minembwe, anavuga ko FRN ikomeje imirwano igamije kurinda abaturage.
Col. Rugabo Fidel yanenze ibitero by’ingabo za FARDC n’imitwe ifatanya na zo, avuga ko bibangamiye abaturage n’umutekano wabo.
Kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga, amakuru MCN yari ifite yavugaga ko imirwano igikomeje mu cyerekezo cya Rugezi, cyane cyane mu gace ko ku Wihene.
Minembwe Capital News (MCN)
