Minembwe: Me. Byashoni Wagaragaje Ibyo Ibitero bya Drones Byangije, Menya Uwo Ari We n’Ibyo Yashyize Hanze
Minembwe Capital News (MCN)
Me. Maniragaba Byashoni John, umunyamategeko akaba n’umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu, yagaragaje ibyangijwe n’ibitero bya drones byagabwe ku kigo cy’amashuri cya Isoko/UGEAFI giherereye muri Minembwe, ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 16/11/2026, ahagana saa tatu z’ijoro.
Mu butumwa bwihutirwa yashyize ahagaragara, Me. Byashoni yavuze ko icyo kigo cy’amashuri cyagabweho ibitero bya drones, avuga ko byakozwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Yagaragaje ko ibyo bitero byateje iyangirika rikomeye ry’ibikorwa remezo by’ishuri, birimo ibyumba by’amashuri, intebe abanyeshuri bicagaho n’ibikoresho by’amasomo.
Nk’uko yabitangaje, ibyumba bimwe by’amashuri byarasenyutse, intebe zirashya, naho ibikoresho by’ishuri bihinduka umuyonga. Yongeyeho ko drones zakomeje kugaragara mu kirere cya Minembwe no mu nkengero zayo, ibintu yavuze ko bikomeje gutera abaturage ubwoba n’impungenge.
Me. Byashoni yavuze ko afite amakuru yaturutse ku masoko atandukanye ahuriza ku byabaye, ndetse n’amafoto agaragaza ibyangijwe. Yavuze ko yiteguye kubishyikiriza inzego zibifitiye ububasha kugira ngo bikorweho igenzura.
Me. Byashoni ni muntu ki, kandi ahuriye he na Minembwe?
Me. Maniragaba Byashoni John ni umwe mu bantu bamaze igihe kinini muri Minembwe, aho yabaye kuva intambara zatangira. Mu gihe cyose amaze muri ako karere, yakomeje gukurikirana ibihabera, by’umwihariko ibibazo by’umutekano n’ingaruka zabyo ku baturage.
Yavukiye Muchohagati. Nyuma yo kurangiza amashuri ye hanze ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahisemo kutajya gushakira akazi ahandi hatari iwabo, ahubwo agaruka gukorera muri Minembwe, aho yakomeje gukora mu rwego rw’uburezi.
Kugeza ubu, akomeje no guharanira amahoro n’umutekano by’igihugu cye, ndetse akaba ari umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu. Ibi abishingira ku bumenyi afite mu bijyanye n’amategeko, aho yize ibyerekeye amategeko n’ubutabera, bityo akaba azi agaciro k’ubuzima n’uburenganzira bwa muntu. Ni Umunyamulenge kandi umaze igihe akurikirana ibibazo by’abaturage bo muri ako karere.
Mu butumwa bwe, yagaragaje ko ibyangijwe n’ibyo bitero bidakwiye kureberwa mu ndorerwamo ya gisirikare gusa, kuko ishuri ari ahantu hategurirwa ejo hazaza h’abana n’abaturage muri rusange.
Ibyo Me. Byashoni yasabye nyuma y’ibitero
Mu butumwa bwe, Me. Byashoni yashyize imbere ibyifuzo bine by’ingenzi, asaba ko hafatwa ingamba zihutirwa zo kurinda abasivili n’ibikorwa remezo byabo.
Icya mbere, yasabye ko ibitero bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ba Minembwe bihagarara. Yasabye FARDC n’ingabo z’u Burundi (FDNB) guhagarika ibikorwa bya gisirikare bishobora kwibasira abasivili. Yashimangiye ko amashuri, amavuriro, insengero, amasoko n’ingo z’abaturage bigomba kurindwa.
Icya kabiri, yasabye kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara, cyane cyane amahame arengera abasivili n’ibikorwa by’ingenzi bibafasha mu buzima bwa buri munsi. Yibukije ko abana n’ibigo by’amashuri bifite uburinzi bwihariye, bityo amashuri akaba atagomba gufatwa nk’ibikorwa bya gisirikare.
Icya gatatu, yasabye MONUSCO n’Umuryango w’Abibumbye gukora iperereza ryigenga ku byabaye, kwandika ibyangijwe, kumenya ababigizemo uruhare no gushyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza.
Icya kane, yasabye ko abanyeshuri, abarimu n’imiryango yabo bahabwa uburinzi bwihutirwa. Yasabye kandi ko hakorwa isuzuma ry’ibyangijwe, abana bagahabwa ubufasha bwo mu mutwe, ishuri rikubakwa bundi bushya kandi hagashyirwaho uburyo bwo gukomeza amasomo.
Yasabye amahanga kugira icyo akora
Me. Byashoni yahamagariye MONUSCO, UNICEF, OCHA n’imiryango itanga ubutabazi gufata ingamba zihutirwa zo kurinda abaturage bo muri Hauts-Plateaux, by’umwihariko abana bakomeje guhura n’ingaruka z’umutekano muke.
Yashimangiye ko kurinda abana bidakwiye kugengwa n’inyungu za politiki cyangwa iz’intambara, kuko gusenya ishuri ari ugushyira mu kaga ejo hazaza h’abana benshi.
Mu gusoza ubutumwa bwe, yavuze ko guceceka atari amahitamo ye mu gihe uburenganzira bw’abasivili b’inzirakarengane bukomeje guhungabanywa. Yavuze ko, nk’umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu, azakomeza gukusanya ibimenyetso no kugeza ku nzego z’igihugu n’amahanga imibabaro abaturage bahura na yo.
Yasoje yibutsa ko abana ba Minembwe bafite uburenganzira bwo kubaho, kugira umutekano no kwiga, ashimangira ko ejo hazaza habo hakwiye kurindwa.
Minembwe Capital News (MCN)
