Minembwe: Me. Moise Nyarugabo Avuze Ibikomeye ku Bitero Byasize Umwana w’Imyaka 4 mu Kaga
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Me. Moise Nyarugabo, umwe mu bagize umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), yatanze ubutumwa bukomeye yamagana ibitero by’indege z’intambara byibasiye agace ka Minembwe, by’umwihariko Umujyi wa Minembwe n’ibice biwukikije. Yavuze ko ibyo bitero byakomerekeyemo umwana w’umukobwa w’imyaka igera kuri ine, ubu ubuzima bwe buri mu kaga.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Nyarugabo yavuze ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 19/11/2026, ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro, ryagabye ibitero rikoresheje indege zitagira abapilote zizwi nka drones, mu bice bitandukanye bya Minembwe.
Yavuze ko igitero cya mbere cyagabwe ahagana saa mbiri n’iminota irindwi z’ijoro (20:07), kikibasira umuhana wa Kiziba, hafi y’urusengero rwa Metodiste, ahatari kure y’ikibuga cy’indege cya Minembwe n’ibitaro bikuru by’ako gace.
Nyarugabo yavuze ko icyo gitero cyakomerekeyemo umwana w’umukobwa witwa Kadede Sibomana, ufite imyaka igera kuri ine, asobanura ko ubuzima bwe buri hagati y’urupfu n’ubuzima. Yongeyeho ko yahise ajyanwa kwa muganga, ariko agaragaza impungenge z’uko ibitaro bivugwa ko bidafite imiti ihagije, bitewe n’uko Minembwe igoswe n’ingabo z’u Burundi, iza FARDC, imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Yakomeje avuga ko nyuma y’iminota 44 gusa, ahagana saa mbiri n’iminota 51 z’ijoro (20:51), ibindi bisasu byagabwe mu gace ka Madegu, mu Mujyi wa Minembwe.
Nk’uko Moise Nyarugabo yabitangaje, icyo gitero cyasenye amazu menshi, arimo inyubako ikoreramo Radio Tuungane ndetse n’icyicaro cy’umuryango utegamiye kuri Leta wa APDIK. Yavuze ko izindi nyubako zasenyutse ari amazu y’abaturage.
Mu butumwa bwe, Nyarugabo yanenze ibisobanuro byatanzwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Leta nyuma y’ibitero byo ku wa Kabiri, tariki ya 17/11/2026. Yavuze ko uwo muvugizi yemeye ko ibisasu byagabwe n’igisirikare cya Leta, ariko akavuga ko mu mashuri yibasiwe harimo intwaro.
Yibajije icyo ubuyobozi bw’igisirikare buzasobanura kuri iyi nshuro, ashingiye ku kuba igitero cyakomerekeyemo umwana w’imyaka ine, kikangiza n’ibikorwaremezo birimo radiyo n’amazu y’abaturage.
Nyarugabo yanenze kandi kuba, nk’uko abibona, ingabo zireka imirongo y’imbere y’urugamba mu bice bya Rugezi, Gipimo n’ahandi, ahubwo zikibanda ku kugaba ibitero mu duce dutuwe n’abaturage, bikibasira amazu, amashuri, amaradiyo, ibitaro n’insengero.
Yashimangiye ko intambara igira amategeko ayigenga, bityo asaba ko ibikorwa nk’ibyo byahagarara. Yavuze ko ibyo ashinja izo ngabo ari ibikorwa by’ubunyamaswa.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Moise Nyarugabo yanenze abantu n’imiryango avuga ko bafite icyo bavuga ku bibera muri Minembwe, ariko bagahitamo guceceka. Yavuze ko gukomeza guceceka imbere y’ibikorwa nk’ibyo ari ugushyigikira akarengane, mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Yongeyeho ko ubutumwa bwe bugamije gukangura imitimanama y’abakomeje kwirengagiza ibibera muri ako gace. Yashimangiye ko Minembwe n’Abanyamulenge bazakomeza kubaho, kandi ko abavugwa ko bafite uruhare muri ibyo bikorwa bazabibazwa.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
