Minembwe mu Bitero Bikomeye: Kanyuka na Me. Byashoni Bashyize Hanze Amakuru Akomeye
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Umujyi wa Minembwe, uherereye mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wongeye kugabwaho ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) ku wa Gatatu, tariki ya 18/11/2026, ahagana saa mbiri z’ijoro (20:00), nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), Lawrence Kanyuka.
Mu butumwa bwe, Kanyuka yavuze ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zongeye kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya Minembwe, zikoresheje drones z’intambara. Yagaragaje ko ibyo bitero byibasiye ahantu hatandukanye, harimo n’uduce turimo ibigo by’amashuri, ndetse ko hari amashuri yateweho ibisasu agasenyuka.
Kanyuka yibukije ko ibi bitero bibaye nyuma y’uko, nk’uko yabitangaje, ingabo z’ihuriro rishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zemeje ku mugaragaro ko zagabye ibitero byasenye ibigo by’amashuri, insengero, ibigo nderabuzima n’ingo z’abaturage mu Minembwe Centre.
Yamaganye ibyo bikorwa, avuga ko kugaba ibitero mu duce dutuwe n’abasivili no kwibasira ibikorwa remezo byifashishwa n’abaturage bigize ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ibi birego byongeye guteza impungenge ku mutekano w’abaturage bo mu Minembwe, by’umwihariko abana, abarimu n’abandi bakozi bo mu nzego zitanga serivisi z’ingenzi ku baturage.
Ishuri rya EVOMI ryibasiwe, Me. Byashoni agaragaza uburemere bw’ibyangiritse
Ku rundi ruhande, Me. Maniragaba John Byashoni, umunyamategeko akaba n’umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje impungenge zikomeye ku bitero bikomeje kwibasira ibigo by’amashuri mu Minembwe.
Mu butumwa yashyize hanze nyuma y’igitero cyagabwe ku ishuri ryigenga rya EVOMI (École d’encadrement des veuves et orphelins de Minembwe), riherereye mu gace ka Runundu, muri Minembwe Centre, yavuze ko iryo shuri ryagabweho igitero hakoreshejwe drones.
Yasobanuye ko, hashingiwe ku buhamya bwakusanyijwe mu baturage, ibyo bitero byagabwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi. Yakomeje agaragaza ko iryo shuri ryagize ibyangiritse bikomeye.
Me. Byashoni yashimangiye ko igitero cyibasiye ishuri rya EVOMI atari ubwa mbere kibaye, ahubwo ko kiri mu ruhererekane rw’ibitero bikomeje kwibasira ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa remezo by’abaturage mu Minembwe.
Yibukije ko no ku itariki ya 16/11/2026, Ikigo cy’Amashuri cya Isoko/UGEAFI na cyo cyagabweho igitero gikomeye. Nk’uko yabitangaje, icyo gihe ibyangiritse ntibyagarukiye ku nyubako z’ishuri gusa, kuko n’ingo z’imiryango ndetse n’amaduka aherereye muri Centre ya Minembwe byangijwe bikomeye.
Yakomeje avuga ko ku itariki ya 18/11/2026, umutekano wongeye kuzamba nyuma y’ibitero bikomeye byavuzwe mu gace ka Rugezi no ku misozi igakikije, aho hifashishijwe drones n’intwaro ziremereye.
Nyuma y’ibyo bitero, ishuri rya EVOMI na ryo ryongeye kwibasirwa n’ibisasu bya drones, bivamo iyangirika rikomeye ry’inyubako zaryo, nk’uko amakuru yakusanyijwe abigaragaza.
Me. Byashoni: Ibitero ku mashuri bigira ingaruka zikomeye ku bana n’abaturage
Mu butumwa bwe, Me. Byashoni yagaragaje ko biteye impungenge kubona ibigo by’amashuri bikomeje kwibasirwa, kandi ari ahantu hagenewe abana kugira ngo bahigire mu mutekano.
Yavuze ko Minembwe iri mu bihe bikomeye by’ubutabazi n’umutekano, ashimangira ko ibimenyetso n’impungenge by’uko hashobora kuba hari umugambi wo gusenya imibereho y’abaturage no kubakura ku butaka bwabo bidakwiye kwirengagizwa.
Icyakora, yasabye ko ibyo birego n’ibyabaye byose byakorerwa iperereza ryigenga, rikomeye kandi rinyuze mu mucyo, kugira ngo ukuri ku byabaye kumenyekane, ndetse n’abazagaragarwaho uruhare babiryozwe hakurikijwe amategeko.
MONUSCO, UNICEF na OCHA basabwe kugira icyo bakora
Mu gusoza ubutumwa bwe, Me. Byashoni yahamagariye MONUSCO, UNICEF, OCHA, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango itanga ubutabazi kugira icyo ikora mu maguru mashya.
Yabasabye gushyiraho ingamba zihutirwa zo kurinda amashuri, abanyeshuri, abarimu n’abandi basivili bo muri Minembwe.
Yanasabye ko hakorwa iperereza rigamije kumenya neza ibyabaye ku bigo by’amashuri bya Isoko/UGEAFI na EVOMI, hagaragazwa ukuri ku byangiritse n’ababigizemo uruhare.
Byashoni kandi yasabye ko hubahirizwa amategeko mpuzamahanga agenga intambara, by’umwihariko amahame arengera abana n’ibikorwa remezo by’uburezi, kugira ngo hirindwe ko ibindi bigo by’amashuri bikomeza kwibasirwa.
Yashimangiye ko abana bo muri Minembwe bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi bana ku isi bwo kwiga, kubaho batekanye no kugira ejo hazaza heza, kandi ko ubwo burenganzira budakwiye guterwa n’inkomoko yabo cyangwa agace batuyemo.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
