Minembwe mu Mwijima w’Itumanaho, Gucibwa kwa Network ya Vodacom Guteje Impungenge ku Baturage no ku Isi
Amakuru yizewe aturuka mu gace ka Minembwe, mu misozi y’i Mulenge ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko network y’itumanaho ya Vodacom yaciwe by’agateganyo, igikorwa kivugwa ko cyakozwe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi.
Nk’uko ayo makuru abigaragaza, umunara wa Vodacom uherereye ahazwi nka Point Zero, agace karimo ibirindiro bikuru (État-major) by’ingabo za FARDC mu misozi y’i Mulenge, ni wo wahagaritswe gukora. Iyi network bivugwa ko yaciwe mu masaha y’ijoro, ahagana saa munani z’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17/12/ 2025, nyuma iza kongera gukora ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu munsi.
Umwe mu baturage batuye muri ibyo bice waduhaye ubuhamya yagize ati:
“Bari badukatiye network y’umunara wa Vodacom uherereye kuri Point Zero, ariko ubu bongeye kuyirekura.”
Uyu muturage yakomeje asobanura ko guhagarika itumanaho bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, cyane cyane kuko benshi mu batuye Minembwe bishingikiriza ubuzima bwabo ku mafaranga bohererezwa n’abana babo n’abavandimwe baba mu mahanga. Gucibwa kwa network, nk’uko abivuga, bituma ibikorwa by’ubucuruzi bihagarara, serivisi z’imari ntizikore, ndetse bikongera ubwigunge bw’ako gace gasanzwe kabangamiwe n’umutekano muke.
Mu magambo ye, uyu muturage yafashe iki gikorwa nk’ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanyamulenge batuye muri Minembwe, ashimangira ko atari bwo bwa mbere network ya Vodacom ihagaritswe muri ubu buryo. Ahubwo, avuga ko ari igikorwa kimaze kumenyerwa, aho itumanaho rikatwa kenshi mu bihe bitandukanye.
Kugeza ubu, agace ka Point Zero, ahari umunara wa Vodacom, karacyagenzurwa n’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi. Nubwo Vodacom yo kuri Point Zero ari yo network ikoreshwa cyane n’abaturage ba Minembwe, hari n’indi minara yashyizwe mu Minembwe no mu Mikenke; icyakora, iyo nayo ntiyifashishwa uko bikwiye kubera ikibazo cy’ibura ry’amavuta (mazutu) akenerwa mu kuyikoresha.
Iki kibazo cyo guhagarika itumanaho gikomeje guteza impungenge mu baturage n’abakurikiranira hafi ibibera muri aka gace, kuko itumanaho rifatwa nk’umusingi w’ubuzima bwa buri munsi, ubukungu n’umutekano w’abaturage, cyane cyane mu bice byugarijwe n’amakimbirane n’umutekano muke nka Minembwe.






