• About Us
  • Privacy Policy
Friday, November 13, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Minembwe:Ibyo Nyawira Yakoreye Umwana We Mbere y’uko Yitaba Imana Birakomeye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 13, 2026
in Religion
0
Minembwe:Ibyo Nyawira Yakoreye Umwana We Mbere y’uko Yitaba Imana Birakomeye
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Minembwe:Ibyo Nyawira Yakoreye Umwana We Mbere y’uko Yitaba Imana Birakomeye

Minembwe Capital News (MCN)

Ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13/11/2026, mu Minembwe Centre, ahazwi nko mu Madegu, haravugwa inkuru ibabaje y’umubyeyi w’Umunyamulenge witwa Nyawira Nyantebuka, witabye Imana nyuma yo gusengera umwana we, na we akamusaba kumusengera.

Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yamenye avuga ko mbere y’uko uwo mubyeyi yitaba Imana, yahamagaye umwana we, amujyana mu cyumba, amusaba kwicara. Uwo mwana yubahiriza icyifuzo cy’umubyeyi we, aricara.

Nyawira yahise atangira gusengera umwana we, amusabira umugisha. Amaze kurangiza isengesho rye no kuvuga ngo “Amen”, yasabye uwo mwana na we kumusengera.

Icyakurikiyeho cyababaje benshi, kuko uwo mubyeyi yahise yitura ku gitanda, ahita ashiramo umwuka.

Amakuru MCN yamenye avuga ko igihe Nyawira yitabaga Imana, umwana we yari akiri aho, amaze kumusengera nk’uko yari yabimusabye.

Nyawira asize abana barindwi, barimo abahungu n’abakobwa.

Ibyo uwo mubyeyi yakoze mbere yo kwitaba Imana, by’umwihariko gusengera umwana we, hanyuma na we akamusaba kumusengera, byateye agahinda n’amarangamutima akomeye mu babimenye. Ni inkuru ibabaje y’umubyeyi washoje ubuzima bwe asengera uwo yibarutse.

Ku rundi ruhande, amakuru agaragaza ko ibi bibazo byose bifitanye isano n’intambara Abanyamulenge bashowemo n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, bufatanyije n’ubutegetsi bw’i Gitega.

Minembwe Capital News (MCN)

Tags: NyawiraUmwanaYitabye Imana

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?