Minisitiri Kayikwamba wa RDC yavuze icyo igihugu cye giteganya gukora kuri FDLR.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Kayikwamba Wagner, yabwiye akanama k’umuryango w’Abibumbye gashyinzwe amahoro n’umutekano ku isi ko umutwe wa FDLR udafite kuzaguma muri Congo, hubwo ko bazatoha.
Ku wa gatatu tariki ya 16/04/2025, ni bwo uyu minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC yatanze iki kiganiro mu kanama k’umuryango w’Abibumbye gashyinzwe amahoro n’umutekano ku isi.
Yagize ati: “FDLR ntifite umugambi wo kuguma mu Burasizuba bw’iki gihugu cyacu, igomba gutaha iwabo mu Rwanda.”
Kayikwamba yavuze ko kuba abarwanyi b’uyu mutwe bari kubutaka bwa RDC bitavuze ngo habe urwitwazo rwo gutabara bidafite ishingiro. Avuga ko u Rwanda rugomba kumenya ko iki kintu ari kimwe mu bigize umurage.
Kayikwamba kandi yashimangiye ibi avuga ko igihe kigeze ngo habe kureka kubungabunga FDLR.
Ati: “Igihe kirageze ngo duhagarike kubungabunga FDLR.”
Ariko nyamara ibyo minisitiri Kayikwamba yatangaje bitandukanye n’ibyo abandi bayobozi ba Leta y’i Kinshasa bakunze gutangaza, kuko yaba perezida Felix Tshisekedi n’abandi, bakunze kugaragaza ko uwo mutwe utakibaho.
Hari ubwo ndetse Tshisekedi yatangaje avuga ko uwo mutwe usigayemo abasaza, kandi ko n’abo ari bake, bityo agaragaza ko ntacyo boba bagikora kubyo gutera u Rwanda.