Minisitiri Nduhungirehe Yaburiye Amahanga ku Byugarije Abatutsi bo muri RDC
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yongeye kwibutsa umuryango mpuzamahanga inshingano ufite zo gukumira ibyaha ndengakamere, ashimangira ko isi idakwiye kongera kugwa mu makosa yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, mu gihe hari ibimenyetso bikomeye by’urugomo rushingiye ku bwoko rukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yabitangaje mu nama mpuzamahanga yagarukaga ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwiga ku mateka mu gutegura ahazaza: Kwibuka, kwiyunga no kongera kwiyubaka”, aho hibandwaga ku masomo yakuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu ijambo rye, Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko mu Burasirazuba bwa RDC hari ibikorwa byibasira Abatutsi b’Abanye-Congo, by’umwihariko Abanyamulenge, bifite ishingiro mu ngengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati:
“Mu Burasirazuba bwa RDC, abakwiza ingengabitekerezo yibasira Abatutsi, cyane cyane Abanyamulenge, bakomeje guteza urugomo, ubwicanyi no kwimura abaturage mu byabo.”
Yongeyeho ko gukomeza kurebera ibi bikorwa nta gikozweho ari ubufatanyacyaha bukomeye ku ruhande rw’umuryango mpuzamahanga, nk’uko byagenze mu 1994.
Ati:
“Guceceka mu gihe hari ibimenyetso biburira ni ubufatanyacyaha. Twarabibonye mbere, aho abapfobya n’abakwirakwiza urwango bahawe rugari, bigatuma Jenoside ishyirwa mu bikorwa.”
Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko amateka agaragaza ko isi itigeze yigira ku byabaye mbere. Yibukije ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi mu 1945, amahanga yavuze ko “bitazongera kubaho ukundi”, nyamara nyuma y’imyaka 49 gusa, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iraba.
Uyu muyobozi yagaragaje ko n’ubu, nyuma y’imyaka irenga 30, hari abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC bakomeje kwibasirwa bazira uko bavutse n’inkomoko yabo, ibintu bigaragaza ko amasomo atigishijwe uko bikwiye.
Ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bifitanye isano ikomeye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Mu 1994, nyuma ya Jenoside, abakoze Jenoside n’ingabo zari iza Leta yateguye Jenoside bahungiye muri icyo gihugu cyahoze cyitwa Zaire, ubu kikaba cyitwa RDC.
Muri iyo mitwe, haje kuvukamo umutwe w’iterabwoba wa FDLR, umaze igihe ukorera muri RDC, aho ukorana n’ingabo za Leta (FARDC), imitwe ya Wazalendo ndetse n’indi mitwe irimo n’ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure, mu bikorwa byagiye bishinjwa kwibasira Abatutsi b’Abanye-Congo.
U Rwanda rugaragaza ko ibi bikorwa bifite imizi mu ngengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko bikwiye kwamaganwa no guhagarikwa n’umuryango mpuzamahanga.
Nubwo mu kwezi kwa Kane 2024, Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe gukumira Jenoside yagaragaje ko hari ibimenyetso bishobora kwerekana ibyago bya Jenoside muri RDC, nta cyemezo gikomeye kirafatwa ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bituma hibazwa niba koko amahanga yarize ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’iyakorewe Abayahudi mu Burayi.
Amb. Nduhungirehe yashimangiye ko igihe kigeze ngo hafatwe ingamba zifatika aho gukomeza kurebera.
Ati:
“Ntabwo twakwemera, nk’umuryango mpuzamahanga, ko amakosa yakozwe mu 1994 yongera gusubirwamo, yaba muri RDC cyangwa ahandi hose ku isi.”
Iyi myanzuro ya Amb. Nduhungirehe ije ishimangira ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kitakiri ikibazo cy’imbere mu gihugu gusa, ahubwo ari ikibazo mpuzamahanga gisaba ubufatanye mu gukumira ibyaha ndengakamere bishobora kuvuka.
U Rwanda rukomeje kugaragaza ko amahoro arambye muri RDC azagerwaho ari uko hakemuwe imizi y’ikibazo, harimo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside, kurandura imitwe yitwaje intwaro, no kurengera uburenganzira bw’abaturage bose batavangura.
Ibi ni byo Amb. Nduhungirehe agaragaza nk’inzira rukumbi yo kwirinda ko amateka mabi yongeye kwisubiramo.





