Minisitiri Nduhungirehe Yanenze Guceceka kw’Ibihugu by’Iburengerazuba ku Bitero bya FARDC muri Minembwe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye imyitwarire avuga ko imaze kuba umuco mu bihugu bimwe by’Iburengerazuba, byo kurebera no guceceka ku kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano bikomeje gukorwa n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Mu butumwa bwe, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibitero byo mu kirere bya FARDC bigabwa ku bice bituwe cyane bimaze igihe kirekire bikorwa nta nkomyi, birimo n’imihana ituwe n’Abanyamulenge. Yavuze ko ibi bitero, aho kubihagarika, Leta ya RDC yabigize nk’aho ari ibisanzwe, bikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abasivili no kurushaho kuzambya umutekano.
Yongeyeho ko mu gace ka Minembwe, muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ibitero byagaragaye cyane mu bice bya Rugezi, Mubavusha na Gahwera, ndetse no mu Mikenke, aho byibasira abaturage mu buryo bubabaje.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Iyi ni gahunda imenyerewe isubirwamo kenshi. Ntimuzigera mwumva Ibihugu by’Iburengerazuba byamagana ku mugaragaro aya makosa akomeye yo kurenga ku gahenge akorwa na FARDC. Ahubwo bazakanguka gusa igihe AFC/M23 izaba yafashe imijyi imwe n’imwe muri RDC.”
Uyu muyobozi yashimangiye ko kudahana no kudahagarika ibi bikorwa bitesha agaciro amategeko mpuzamahanga, bigatuma uburenganzira bwa muntu budindira, ndetse bigashyira ubuzima bw’abasivili mu kaga. Yasabye ko mu gufata imyanzuro mpuzamahanga hajyaho ubutabera n’uburinganire, aho amakosa yamaganwa aho yaba aturutse hose, aho kuba kuryozwa uruhande rumwe mu gihe urundi rureberwa.
Ibi byatangajwe bikomeje gukurura impaka ku ruhare rw’amahanga mu gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Byongeye kwibutsa ko amahoro arambye adashobora kuboneka hatabayeho kuvuga ukuri, kwamagana ihohoterwa aho riva hose, no kubahiriza byimazeyo amasezerano n’amahame mpuzamahanga.





