Minisitiri Netanyahu Yagaragaje Intambwe Igisirikare cya Israel Kimaze Kugeraho mu Ntambara iri kubera muri Iran
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko ibitero igisirikare cya Israel gihuriyeho n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasenye ku buryo bukomeye ubushobozi bwa Iran bwo gutunganya uranium no gukora misile za ballistique, ibintu yavuze ko bishobora gutuma intambara irangira vuba kurusha uko benshi babitekereza.
Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yashimangiye ko intego nyamukuru z’iyo ntambara ziri kugerwaho, bityo ko nta mpamvu yo gutegereza ko izamara igihe kirekire nk’uko bamwe babikeka. Yagize ati: “Ndabona iyi ntambara ishobora kurangira vuba kurusha uko abantu benshi babyibwira, nubwo bisaba kwihangana.”
Netanyahu yavuze ko ibikorwa byibasiwe cyane ari inganda za gisirikare za Iran, aho yemeje ku nshuro ya mbere ko Iran itakibasha gutunganya uranium—ikintu gikomeye mu gukora intwaro za nikleyeri—ndetse ngo ntigishoboye no gukora misile nshya.
Ibi byiyongera ku bitero byibasiye ibikorwa remezo by’ingufu, birimo n’umushinga munini wa gaz wa South Pars, nubwo Israel yemeye guhagarika ibindi bitero kuri uwo mushinga ku busabe bwa Perezida wa Amerika, Donald Trump.
Mu rwego rwo kwihimura, Iran yagabyeho ibitero bya misile ku bikorwa remezo by’ingufu mu karere ka Gulf, harimo n’icyanya cya Ras Laffan muri Qatar, kizwi nk’icya mbere kinini ku isi gitunganya gaz yoherezwa mu mahanga (LNG).
Ibi byateje ihungabana rikomeye ku isoko ry’isi ry’ingufu, aho ibiciro bya peteroli byahise bizamuka cyane mbere yo kongera kugabanuka nyuma y’amagambo ya Netanyahu agaragaza icyizere cyo kurangira vuba kw’intambara.
By’umwihariko, inzira ya Strait of Hormuz, inyuramo hafi kimwe cya gatanu cy’amavuta yoherezwa ku isi, yabaye ihurizo rikomeye, nyuma y’uko Iran igaragaje ko ishobora kuyifunga binyuze mu bitero ku bwato.
Iran yatangiye gahunda yayo ya nikleyeri mu myaka ya 1950, ariko iza gukomera cyane nyuma ya revolisiyo ya kisilamu yo mu 1979. Mu myaka yakurikiyeho, ibihugu byo mu Burengerazuba byakomeje kuyishinja gushaka gukora intwaro za nikleyeri, nubwo yo ihamya ko igamije gusa gukoresha ingufu za nikleyeri mu bikorwa by’amajyambere.
Mu 2015, habaye amasezerano akomeye azwi nka JCPOA hagati ya Iran n’ibihugu bikomeye ku isi, agamije kugabanya ibikorwa bya nikleyeri bya Iran mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi. Ariko ayo masezerano yaje gusenyuka nyuma y’uko Amerika iyavuyemo mu gihe cya manda ya mbere ya Trump.
Kuva icyo gihe, umwuka mubi hagati ya Iran na Israel wakomeje kwiyongera, aho Israel yakomeje kuvuga ko itazigera yemera Iran kugira intwaro za nikleyeri.
Nubwo Netanyahu agaragaza icyizere cy’uko intambara ishobora kurangira vuba, yavuze ko izakomeza kugeza igihe intego zose zizagerwaho, zirimo gusenya burundu ububiko bwa misile na gahunda za nikleyeri bya Iran, ndetse no gushyiraho uburyo bushobora gutuma ubutegetsi bwa Iran buhinduka.
Ku rundi ruhande, Iran yatangaje ko itazihanganira ibindi bitero ku bikorwa byayo by’ingufu, ikavuga ko izasubiza yivuye inyuma.
Iyi ntambara ifite ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku biciro by’ingufu, ubucuruzi mpuzamahanga, ndetse n’umutekano w’akarere ka Moyen-Orient, gakomeje kuba isoko y’amakimbirane akomeye kuva mu myaka myinshi ishize.
Ibi bikorwa bya gisirikare hagati ya Israel na Iran bishobora kuba ari intangiriro y’ihinduka rikomeye mu mitekerereze ya geopolitiki ku isi. Niba koko Iran yaratakaje ubushobozi bwo gukora intwaro za nikleyeri, nk’uko bivugwa na Netanyahu, byaba ari intambwe ikomeye ku mutekano w’akarere—ariko nanone bishobora gukurura indi myivumbagatanyo, bitewe n’uko Iran ishobora gushaka uburyo bwo kwisubiza ku isonga.






