Leta ya Israel yamaganye Afrika y’Epfo kuba ishaka kujyana iki gihugu mu nkiko.
Israel binyuze kuri Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu, yavuze ko kuba Afrika y’Epfo irikujyana igihugu cye mu nkiko bigaragaza ko Isi “ibogamye.”
Mu munsi mike ishize leta ya Afrika y’Epfo, yareze Israel mu Rukiko rukuru Mpuzamahanga rushinzwe ubutabera mu muryango w’Abibumbye (L’ONI), iyirega ko irimo gukora Genocide mu Ntara ya Gaza mu gihugu cya Palestine.
Israel kurasa muri Gaza byari mu rwego rwo kw’i himura ku mutwe wa Hamas ufite icyumbi mu Ntara ya Gaza; bikaba bizwi ko Hamas yari heruka kugaba igitero muri Israel tariki ya 07/10/2023, kigasiga gihitanye abantu basaga 1200.
K’uwa Kane, tariki ya 11/01/2024, nibwo urukiko rukuru rw’umuryango w’Abibumbye rwa tangiye kumva ikirego Afrika y’Epfo yatanze kirega Israel, ko intambara Israel yashohoye mu Ntara ya Gaza izabyara Genocide, ikorerwa abanyapalesitine. Gusa Israel yo ihakana ibyo birego hubwo igashinja Afrika y’Epfo gushigikira Hamas iziwiho kwica abisraeli.
Mu ijambo minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yagejeje ku itangaza makuru i Tel Aviv, yagize ati: “Uburyarya bw’Afrika y’Epfo nti bugira imipaka.”
Yakomeje agira ati: “Ese Afrika y’Epfo yari hehe, ubwo imbaga y’abaturage yicwaga abandi bagakurwa mu byabo muri Syria na Yemen, bya kozwe nande? Ni abafasha ba Hamas.”
Benjamin Netanyahu, yahise ashimangira ko “azakomeza guhangana na Hamas mu rwego rwo kurengera inyungu z’igihugu ndetse ahamya ko Ingabo za Israel zirimo gukora ibishoboka byose kugira zirinde guhohotera utari mu bugizi bwanabi.”
Kuri uyu wa Kane nyine, minisitiri w’u butabera muri Afrika y’Epfo Ronald Lamola arikumwe n’u mwunganizi mu mategeko, yavuze ko leta y’Igihugu cyabo ifite ibihamya by’uko Israel ibikorwa iri gukora muri Gaza ari ubushotoranyi bumaze imyaka myinshi kuri Palestine. Bityo rero ko bagomba gufatirwa ibihano, harimo no gutegekwa guhagarika intambara mu Ntara ya Gaza.
Minisitiri Ronald Lamola, yavuze ko kuba Hamas yaragabye igitero muri Israel tariki ya 07/10/2023, kigahitana abantu 1200 kandi abagera kuri 250 bagafatwa matekwa na Hamas, atariyo mpamvu yatuma Israel ikora Genocide mu Ntara ya Gaza.
Yagize ati: “Nta mpamvu n’imwe yatuma Israel ikora Genocide mu Ntara ya Gaza.”
Yunzemo Kandi ati: “Turatekereza ko niba Urukiko rutagize icyo rukora ngo ibi bihagarare , tuzabona ibintu byinshi bikomeza kwangirika mu mutungo wa Palestine.”
Bruce Bahanda.