Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, yahaye igisubizo Umubiligi wababajwe ko Shampiyona y’isi y’amagare yabereye i Kigali
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yagaragarije Umudepite w’Umubiligi wababajwe ko Shampiyona y’isi y’amagare yabereye i Kigali mu Rwanda, amubwira ko ibyari kuba byiza ngo nuko yari guterwa ishema no kuba Ababiligi benewabo bari kuyitwaramo neza, kandi bakaba barakiriwe neza n’abagenzi babo mu Rwanda.
Nduhungurehe yamusubije nyuma y’aho uyu mudepite w’Umubiligi akoresheje urubuga rwa x agira ati: “Mbabajwe ko u Rwanda ari rwo rwakiriye iri siganwa ry’isi ry’amagare. Hakumiriwe u Burusiya kubera ibyaha byabwo, ariko u Rwanda rurambuyemo tapis rouge ni rwo ruyakiriye.” Aha yashaka kugaragaza ko u Rwanda rugomba guhabwa ibihano nk’ibyo u Burusiya bwafatiwe.
Yanashinje uburyarya abahaye u Rwanda kwakira iri rushanwa, ngo kuko iki gihugu kibangamira uburenganzira bwa muntu.
Igisubizo yagenewe na minisitiri w’ubanye n’amahanga Olivier Nduhungurehe, yamugaragarije ko ibyo yavuze bitari bikwiye, ndetse ko mbere yabyose yari akwiye kubanza kureba uburyo Ababiligi mu Rwanda bishimiye iri rushanwa, ndetse no gufana bene wabo dore ko ku munsi wa mbere Umubiligi yanegukanye umudali wa zahabu.
Ati: “Wagomhye kubanza kuramutsa Ababiligi bene wanyu bari i Kigali. Umukinnyi rurangiranwa wanyu Remeco Evenepoel yanatsinze ku nshuro ya gatatu yikurikiranwa mu cyiciro cyo gusiganwa ku giti cy’umuntu.”
Yakomeje ati: Ubundi unywe utuzi dushyushye, rwose biraza kumera neza.”
Ubutumwa bwana Nduhungurehe yatanze buherekejwe n’amashusho y’Ababiligi bafashe amabendela y’igihugu cyabo baje gufana benewabo.
Yanaboneyeho kwibutsa uriya mudepite w’Umubiligi ko iri rushanwa ryabereye i Kigali mu Rwanda ryitabiriwe n’ibihugu 108 birimo n’icyabo, aho ririmo kandi n’abakinyi barenga 769.
U Bubiligi ni igihugu cyagerageje kwegekaho u Rwanda ibyaha, ahanini ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, igihugu gisanzwe ari nshuti yabwo.
Ndetse bwa nagerageje gukangurira ibindi bihugu byo ku mugabane buherereyemo w’u Burayi gufatira u Rwanda ibihano, ibyanatumye guverinoma y’u Rwanda mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka buca umubano n’iki gihugu, runategeka abadipolomate babwo guhita bava mu Rwanda.
