Minisitre w’ubutabera Rose Mutondo, yibasiriye umuryango w’umwe bw’u Burayi kuba bashinja Justin Bitakwira kwibasira Abanyamulenge (Tutsi).
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 29/07/2023, saa 6:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Uyumunsi kw’itariki 29 /07/2023, nibwo ministre wubutabera muri Congo Kinshasa Rose Mutondo yagaragaje uruhande ahereyemo mukirego cyarezwe ministre wacyuyigihe Justin Bitakwira aho ashinjwa nu muryango w’ubumwe bw’Uburayi ( UE ) ko akoresha invugo zikurura abantu murwango rwokwicana maze akibasira abo mubwoko bw’Abanyamurenge (Tutsi).
Murwandiko uyu minisitiri wubutabera Rose Mutondo, yandikiye uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi muri Congo Kinshasa yagize ati: “Narababaye cyane igihe nabonaga ibaruwa izenguruka muribamwe dukorana irega Justin Bitakwira ariko aho niboneye ndatangara ukuntu ubumwe bw’u Burayi bushobora kwigira umuvugizi wa b’Anyamulenge (Tutsi), buvuga ko bagirwaho ingaruka nibyo Bitakwira avuga .
Ibyemezo byanyu n’inkaho bitanakomeye cyangwa mugabo n’inkaho bitabaho mugihe aba Kongomani bapfa bicwa n’ingabo z’igihugu gituranyi c’u Rwanda ndetse hamwe nabafatanyabikorwa babo aribo M23 mwarangiza mukicecera muba mutekereza koko?”
“Uyu Minisitre w’ubutabera Rose Mutondo, akaba yahamagariye uhagarariye ubumwe bw’u Burayi muri Congo Kinshasa ko mugihe cyogufatibyemezo kubanyagihugu ba Congo ko bagomba kuza babanza kureba minisitre w’ubutabera.”
Ibi bibaye mugihe ubumwe bw’u Burayi bwari buheruka gusaba ko ubutabera bwa Congo Kinshasa bukurikirana uwahoze ari Minisitiri w’itera Mbere muntara ya Kivu yamajy’Epfo Justin Bitakwira. Nimugihe ashinjwa invugo zikunze kwibasira abo mubwoko bw’Abatutsi (Banyamulenge).
Bitakwira, avuka mubwoko bwa b’Apfulero, batuye muri Kivu yamajy’Epfo, mugace ka Uvira akaba yarautse mumwaka wa 1961. Mubihe bye byose akunze gukoresha amagambo abiba amacakubiri hagati mumoko aturiye Uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.