Minisitiri muri Kivu yamajy’Epfo yagize icyo avuga ku kuba M23 yaba yarageze muri Kivu y’Amajyepfo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 05/07/2023, saa 3:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Minisitiri wumutekano muntara ya Kivu yamajy’Epfo, Albert Labani Msambya yahakanye amakuru agize igihe bavuga ko inyeshyamba za M23 kozaba zarageze no muri iyi ntara mugace ka Ngoma homuri teritware ya Walungu ihana imbibi n’u Rwanda.
Yabivuze mu ruzinduko yagiriye mu mujyi wa Uvira n’a Fizi mu rwego rw’imihango yo kwambika imidari Ingabo za Monusco zikomoka mu gihugu cya Pakistan.
Albert Labani yemeye ko ikibazo cy’umutekano mucye gikomeje kuba muri kariya gace k’igihugu ariko ahamagarira abaturage gutuza:
Ati: “Uko bimeze n’uko ibintu tubifite mu biganza. Niyo mpamvu nifuza gusaba abaturage bose gutuza. Kuberako abashinzwe umutekano: FARDC, abapolisi(PNC), ANR, DGM n’abandi, izi nzego zose zihari kugirango umutekano ubungabungwe muri Kivu y’Amajyepfo. Kugeza ubu, nta muntu wa M23 uri mu ntara yacu. Turasaba rero abantu bose gutuza, kwisanzura. Ariko tube maso, kuko iterabwoba rihoraho.
Yahamagariye kandi ingabo za Loni gukora ibishoboka byose kugira ngo birinde ibibazo by’abacengeza ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC.
Ati: “Nibyo koko hari Abanyarwanda bashaka kwinjira muburyo bwose kugirango badutere hano muri Kivu y’Amajyepfo. Ariko abashinzwe umutekano barakora cyane kugira ngo babafungire.
Ibi abivuze mugihe havugwa ko haringabo za FARDC ninshi ziheruka kuva Uvira zija mubice byo mu Rurambo aho ngozaba zishaka kugaba ibitero ahitwa mu Gifuni. Nkuko amakuru abivuga nuko iz’ingabo ngozaba zamaze kugera i Gashama aho ngozanyuze Lemera ndetse ngo ziraharara aho binemezwa nabaturage ba Lemera ko iz’ingabo zaraye ahitwa ku Gatara.
Mumukuru yizewe Minembwe Capital News, imaze guhabwa nuko ubutasi mungabo za FARDC ngobaba barahawe amakuru ko umutwe wa M23 ngobageze muri Gifuni homu Rurambo aha akaba ari muri teritware ya Uvira.
Gusa kuba iz’ingabo zarazamutse abaturage bomuribyo bice bakomeje guhwihwisa ko baje gutera ariko icaba cazanye izongabo kikaba kikiribanga.