• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

MONUSCO, haribazwa icyo yaba imaze muri RDC.

minebwenews by minebwenews
February 5, 2025
in Regional Politics
0
Abasirikare ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano, M23 kandi yafashe utundi duce turi mu mwinjiro wa Goma.
91
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

MONUSCO, haribazwa icyo yaba imaze muri RDC.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ingabo z’u muryango w’Abibumbye zizwi nka MONUSCO zimaze imyaka 26 mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Abanye-kongo, bo by’umwihariko baribaza icyo zimaze.

Mu 1999 niwo mwaka ingabo za LONI zageze muri RDC, zitwa MONUC.

Bigeze mu 2010 zihindura izina rya MONUC zitwa MONUSCO. Iz’i ngabo zikaba zifite abakozi 24,983, abasirikare n’abapolisi mpuzamahanga 20,586, abasivile b’Abanye-kongo 2,783, n’abakorera bushake ba ONU ni ukuvuga mpuzamahanga 641.

Kugeza mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka ushize, MONUSCO yari igifite abakozi 13,971. Abenshi ni abasirikare mpuzamahanga ni 10,183.

Iz’i ngabo zifite ingengo y’imari ya buri mwaka irenga amadolari miliyoni imwe na miliyoni 123. Muri make byibura amadolari miliyari imwe ni yo ONU ikoresha mu butumwa bwayo bw’amahoro muri RDC.

Muri iyi myaka 26 ingabo za ONU zimaze muri RDC, zakoresheje rero amadolari arenga miliyari 26. Zapfushije abantu 445, abasirikare, abapolisi, n’abasivili bose hamwe, nk’uko biri mu byegeranyo by’izi ngabo.

Hagataho, Abanye-kongo bari baza niba iz’i ngabo zidakwiye gutaha. Uwitwa Prof Kizito Sabala, yigisha ibya dipolomasi n’umubano mpuzamahanga muri kaminuza y’i Nairobi, aheruka guha itangaza makuru ikiganiro kubyerekeye ingabo za MONUSCO muri RDC, agira ati: “Ndibwira ko abantu bagiye gusaba ko MONUSCO ikwiye gutaha bazagenda biyongera. Buri wese azageraho yumva ko yarengeje igihe, ko ikwiye kuva ku butaka bwa RDC.”

Naho Philippe Undji, ni umwe mubagize inteko ishinga mategeko y’intara ya Kivu y’Amajy’epfo, akaba ari umuyoboke w’ishyaka AFDC(Alliance des Forces Democratiques du Congo, rimwe mu yagize ihuriro ry’imitwe ya politiki rifatanyije ubutegetsi na perezida Félix Tshisekedi.

Yagize ati: “Sinshidikanya ko ingabo z’amahoro za ONU zagize uruhare mu bikorwa by’umutekano w’abasivili. Ariko ntibihagije. Dutegereje kureba icyo ONU izakora. Ni cyo kizatwereka niba bakunda Afrika na Repubulika ya demokarasi ya Congo. Turakurikira ibyabo.!”

Leta y’iki gihugu cya RDC nayo mu myaka ibiri ishize yariyasabye ko MONUSCO itaha. Manda ya nyuma ONU yayihaye ni itariki ya 20/12/2025. Ariko umuyobozi mukuru wungirije wa MONUSCO, yavuze ko igikenewe , ibyo akaba yarabivugiye mu nteko ishinga amategeko ya ONU ishinzwe umutekano ku Isi.

Ati: “MONUSCO iracyahura n’ingorane zikomeye. Nyamara iracyafite uruhare runini mu ntambara zo mu Burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mukurengera abatagira kivugira.”

Kurundi ruhande, Abanye-kongo basanga kuba kwa MONUSCO muri RDC bitaratumye intambara zihagarara, kuko hubwo zigenda zirushaho kwiyongera. Ndetse kandi abasivile baricwa umunsi ku wundi ahanini bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bazira ubwoko bwabo. MONUSCO ntacyo ibihinduraho.

Tags: MonucMonuscoRdc
Share36Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Afrika y’Epfo impaka zikomeye ku ngabo zayo zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.

Afrika y'Epfo impaka zikomeye ku ngabo zayo zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?