• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 17, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Mpuruyaha ya makuru avuga ku basirikare ba FARDC banzwe na Wazalendo i Fizi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 17, 2025
in Conflict & Security
0
Mpuruyaha  ya makuru avuga ku basirikare ba FARDC banzwe na Wazalendo i Fizi
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mpuruyaha ya makuru avuga ku basirikare ba FARDC banzwe na Wazalendo i Fizi

You might also like

Ibya drone y’Ingabo za RDC yakoreye impanuka muri Kivu y’Epfo

RDF yavuze uburyo byagenze kugira indege yabo nto ikore impanuka

Hamenyekanye icyatumye ikibuga cy’indege cya Bujumbura kimara amasaha arenga 10 kidakora

Amakuru ava mu bice bigenzurwa n’ihuriro ry’Ingaboo za Congo byo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko Wazalendo banze ko muri ibyo bice hakorera abasirikare ba Leta y’i Kinshasa, bahaje baturutse i Kalemi, babashinja guhunga umutwe wa MRDP-Twirwaneho mbere y’uko berekeza i Kalemi mu ntara ya Tanganyika.

Aya makuru agaragaza ko icyo gikorwa cyo kwanga abasirikare ba FARDC muri Fizi, abahageze bavuye i Kalemi, cyabaye ku munsi w’ejo tariki ya 16/09/2025.

Bivugwa ko aba basirikare mu kugera muri ibi bice by’i Fizi baturutse i Kalemi mu ntara ya Tanganyika, bakoresheje bato yitwa Zongwe; bageze rero ahitwa kwa Mboko muri grupema ya Babungwe Nord, secteur ya Tanganyika, bakirwa na Wazalendo banakorana ikiganiro.

Bikomeza bivugwa ko muri icyo kiganiro ni bwo aba basirikare babasobanuriye ko bagarutse mu bice bahozemo mbere y’uko berekeza i Kalemi bahunga imirwano yabahuzaga na Twirwaneho mu bice bya Rugezi no mu Cyohagati muri teritware ya Fizi na Mwenga.

Nyuma ni bwo Wazalendo bahise bategeka aba basirikare guhita basubira iyo baje baturuka vuba na bwangu, maze na bo berekeza iya Manga muri grupema ya Ubwari kugira bafate bato ibasubizayo.

Ubwo bafataga bato ibanyuza mu kiyaga cya Tanganyika mbere yuko bongera kwisanga i Kalemi, ihita ikora impanuka rugikubita.

Aho gukomeza urugendo, amakuru amwe avuga bakambitse muri aka gace ka Manga, ariko andi nanone akavuga ko babonye indi bato ibatwara, ndetse ko kuri ubu bamaze kugera i Kalemi aho berekezaga.

Hagataho, muri iyo mpanuka yabaye aya makuru agaragaza ko nta wahagiriye ikibazo, usibye bato yangiritse moteur yayo gusa.

Tags: BanzweFardcFiziMbokoWazalendo
Share29Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Ibya drone y’Ingabo za RDC yakoreye impanuka muri Kivu y’Epfo

by Bahanda Bruce
September 17, 2025
0
Ibya drone y’Ingabo za RDC yakoreye impanuka muri Kivu y’Epfo

Ibya drone y'Ingabo za RDC yakoreye impanuka muri Kivu y'Epfo Indege nto itagira abapilote ya drone y'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, yakoreye impanuka mu bice...

Read moreDetails

RDF yavuze uburyo byagenze kugira indege yabo nto ikore impanuka

by Bahanda Bruce
September 17, 2025
0
RDF yavuze uburyo byagenze kugira indege yabo nto ikore impanuka

RDF yavuze uburyo byagenze kugira indege yabo nto ikore impanuka Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda, RDF, bwatangaje ko drone nto y'igisirikare cyabo yakoze impanuka nyuma yaho itaye inzira ubwo...

Read moreDetails

Hamenyekanye icyatumye ikibuga cy’indege cya Bujumbura kimara amasaha arenga 10 kidakora

by Bahanda Bruce
September 16, 2025
0
Ay’indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igana muri RDC

Hamenyekanye icyatumye ikibuga cy'indege cya Bujumbura kimara amasaha arenga 10 kidakora Ikibuga cy'indege cya Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose kidakora nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke kubera...

Read moreDetails

Kwa Tshisekedi byakaze, abadepite bafatanye mu mashati, ndetse hafi gukubitana amangumi

by Bahanda Bruce
September 16, 2025
0
Kwa Tshisekedi byakaze, abadepite bafatanye mu mashati, ndetse hafi gukubitana amangumi

Kwa Tshisekedi byakaze, abadepite bafatanye mu mashati, ndetse hafi gukubitana amangumi Muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu nteko ishinga amategeko bagaragaye bafatanye mu mashati, aho hari uruhande...

Read moreDetails

HRW yavuze ku bibazo Abanyamulenge baherereye muri Kivu y’Epfo bari gucamo, igira n’icyo isaba Leta ya RDC

by Bahanda Bruce
September 16, 2025
0
HRW yavuze ku bibazo Abanyamulenge baherereye muri Kivu y’Epfo bari gucamo, igira n’icyo isaba Leta ya RDC

HRW yavuze ku bibazo Abanyamulenge baherereye muri Kivu y'Epfo bari gucamo, igira n'icyo isaba Leta ya RDC Ishami rya Human Rights Watch ry'umuryango w'Abibumbye, riharanira uburenganzira bwa muntu...

Read moreDetails
Next Post
Ibya drone y’Ingabo za RDC yakoreye impanuka muri Kivu y’Epfo

Ibya drone y'Ingabo za RDC yakoreye impanuka muri Kivu y'Epfo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?