MRDP-Twirwaneho Yafashe Uduce Dushya muri Teritwari ya Fizi
Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 27/01/2026, imirwano ikaze yongeye kwaduka mu misozi ya teritwari ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho wigaruriye imihana ya Inguri (Angúlé), Bikyaka na Nehele, nyuma yo guhangana n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), umutwe wa FDLR, FDNB ndetse n’inyeshyamba z’aba Wazalendo.
Amakuru aturuka muri ako gace agaragaza ko iyo mirwano yamaze amasaha menshi, isiga abaturage benshi bahunze ingo zabo, abandi bagahungira mu mashyamba no mu duce twitaruye imirwano, bitewe n’ubwoba bwo kugirirwa nabi n’impande zari zihanganye. Abaturage bavuga ko iturika ry’imbunda ziremereye n’izoroheje ryumvikanye cyane, bigatera igihunga n’ihungabana rikomeye mu buzima bw’abasivili.
Nyuma yo gufata iyo mihana, amakuru yizewe avuga ko umutwe wa MRDP-Twirwaneho watangiye kugerageza kwagura ibirindiro byawo berekeza i Lusenda na Lweba, inzira ijya mu mujyi wa Baraka, umwe mu mijyi ikomeye yo ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika, muri teritwari ya Fizi. Iyi ntambwe ifatwa nk’iyongera igitutu ku mutekano w’aka karere, kuko Baraka ari umujyi w’ingenzi mu by’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Biravugwa ko mu gihe uwo mutwe ukomeje kwagura ibikorwa byawo, bishobora gutuma Abanyamulenge barushaho kugira amahoro, ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi n’ubuhahirane bikongera gusubukurwa, cyane cyane nyuma y’uko amasoko yongeye gufungurwa, nyuma y’uko AFC/M23 irekuye umujyi wa Uvira, ugasubirwamo n’ingabo z’u Burundi, iza FARDC, aba Wazalendo na FDLR.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, sosiyete sivile yo muri Fizi yasabye Leta ya RDC gufata ingamba zihuse kandi zifatika zo kurinda abaturage no kugarura ituze muri aka gace. Yatangaje ko gukomeza gutinda kw’inzego z’umutekano bishobora kugira ingaruka zikomeye kandi z’igihe kirekire.
Bagize bati: “Turahamagarira Leta gutabara byihuse, igashyira imbere ubuzima bw’abaturage. Niba nta gikozwe vuba, ingaruka zizaba zikomeye, haba ku mutekano, ku mibereho myiza y’abaturage no ku bumwe bw’igihugu.”
Abaturage bo muri Fizi basaba ko habaho igisubizo cya politiki n’icya gisirikare gihamye, kigamije kurangiza ikibazo cy’intambara imaze imyaka myinshi ihungabanya uburasirazuba bwa RDC. Barasaba kandi ko amahanga n’imiryango mpuzamahanga byitaho iki kibazo, hagashyirwaho ubufasha bwihuse ku baturage bahuye n’ingaruka z’imirwano.
Mu gihe ibintu bikomeje kuba agatereranzamba, ikibazo cya Fizi gikomeje kuba ikimenyetso cy’uko umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC ugikomeje kuba ikibazo gikomeye, gisaba ibisubizo byihuse, byimbitse kandi birambye, mu nyungu z’abaturage n’umutekano w’akarere kose.






