MRDP-Twirwaneho Yafashe Centre y’Ingenzi muri Mutambara
Amakuru yizewe aturuka muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga ko umutwe wa MRDP-Twirwaneho wigaruriye Centre ya Kirumbi, iherereye muri grupema ya Mutambara.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 28/01/2026, nyuma y’imirwano ikomeye imaze iminsi itatu, yatangiriye ku wa Mbere w’icyumweru. Muri iyo mirwano, uyu mutwe wagaragaje ubushobozi bukomeye, kuko wafashe ibice by’ingenzi birimo Inguri Nakiheli ndetse no Kwa Ngurube.
Gufatwa kwa Kirumbi byatumye ingabo ziturutse mu Burundi zoherezwa mu gace ka Kirumbi mu rwego rwo gutanga ubufasha. Umwe mu baturage baherereye muri ako gace yagize ati:
“Nyuma y’uko abasirikare baje mu modoka zibiri ku mugoroba w’ejo bazanye amasasu n’abasirikare benshi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane haje abandi basirikare barenga igihumbi.”
Yakomeje avuga ko ubu abasirikare b’u Burundi bari kwerekeza Kabembwe bagana i Kirumbi mu rwego rwo gushyigikira ingabo za Leta ziri kurwana n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho.
Aya makuru kandi ahamya ko kuva saa kumi z’igitondo kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, imbunda ziremereye n’izoroheje ziracyumvikana ku bwinshi mu bice byegeranye.
Ibi bikaba byarabaye mu gihe ingabo za Leta zagabye igitero kuri Twirwaneho i Kirumbi, mu rwego rwo kugerageza kugaruza ako gace.






