MRDP-Twirwaneho Yahondaguriye Kubi FARDC n’Ingabo z’u Burundi mu Mirwano Ikaze Yabereye mu Misozi ya Bijombo
Amakuru aturuka mu misozi ya Uvira, muri Groupement ya Bijombo, Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko ku munsi w’ejo hashize habaye imirwano ikomeye hagati y’umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Nk’uko amakuru agera kuri Minembwe Capital News abivuga, iri huriro ry’ingabo ryagabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, cyane cyane mu bice bya Mitamba ugana ku Murambya no ku Warenge, aho abaturage bavuga ko humvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye mu gitondo cyo kuri uwo munsi.
Nyuma y’ibi bitero, umutwe wa MRDP-Twirwaneho, uvuga ko urwanira kurinda abaturage b’Abanyamulenge, wahise wohereza abasirikare bawo muri ibyo bice kugira ngo usubize inyuma abari bagabye ibitero. Amakuru ava mu baturage batuye muri ako karere avuga ko habaye imirwano ikaze yamaze amasaha menshi mbere y’uko ihuriro rya FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR risubira inyuma.
Abaturage baganiriye na Minembwe Capital News bavuga ko abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho bakomeje gusatira abo bahanganye, babasubiza inyuma banyuze mu Buhonde, babamanura berekeza i Biziba. Aya makuru kandi agaragaza ko nyuma y’iyo mirwano, abasirikare ba FARDC n’abo bari bafatanyije bahungiye mu bice bya Kirungwa.
Kirungwa ni umusozi munini utandukanya imisozi y’i Ndondo n’Umujyi wa Uvira. Uwo musozi ufite akamaro gakomeye mu bikorwa bya gisirikare kubera ko uri ahirengeye kandi ushobora kugenzura ibice byinshi by’Umujyi wa Uvira n’inkengero zawo. Ni yo mpamvu amakuru ava muri ako gace avuga ko ari ho ihuriro rya FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR ryahisemo kwisuganyiriza nyuma yo gusubizwa inyuma muri iyo mirwano.
Nubwo aya makuru akomeje kuvugwa n’abaturage bo muri ako karere, ku ruhande rwa FARDC n’ingabo z’u Burundi nta rwego rwa gisirikare rwari rwatangaza ku mugaragaro icyo ruvuga kuri iyi mirwano cyangwa ku byatangajwe n’abaturage bo muri Bijombo.
Iyi mirwano yongeye kugaragaza uburyo umutekano ukomeje kuba muke mu bice by’i Ndondo muri Bijombo n’utundi duce twa Teritwari ya Uvira, aho amakimbirane amaze igihe kirekire akomeje guteza impungenge abaturage b’abasivili no guhungabanya ibikorwa byabo bya buri munsi.





