MSF yagize icyo ivuga ku mirwano iheruka hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Nyabiondo
Ishirahamwe ry’abaganga batagira umupaka, MSF, ryatangaje ko imirwano iheruka kubera mu gace ka Nyabiondo, muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yasize yangije ibitaro byaho, n’ubwo haba ku baganga n’abarwayi nta wahasize ubuzima.
Bikubiye mu itangazo iri shirahamwe ryashyize hanze ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa kabiri, itariki ya 28/10/2025.
Nk’uko iryo tangazo rya MSF ribivuga n’uko iriya mirwano yabaye hagati muri kiriya cyumweru gishize ya Wazalendo na AFC/M23, yasize yangije ikigo nderabuzima cya Nyabiondo.
Ni mu gihe amasasu yikubise ku nyubako za kiriya kigo inshuro nyinshi.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko nta muntu n’umwe haba ku bakozi bacyo cyangwa ku barwayi wakomeretse cyangwa se ngw’ahasige ubuzima.
Kimwecyo, MSF ikavuga ko yakiriye abantu batandatu babasivili bakomerekejwe n’iyo mirwano, kandi ko muri bo babiri bakomerekejwe bikabije, ariko kubimurira mu bitaro byisumbuyeho bya Masisi bikaba bikigoye kubera umutekano. Ababashe kwimurirwa ahandi ni abatari babaye nk’uko yakomeje ibivuga.
Mu rwego rwo guhangana n’ihohoterwa rikabije, MSF, irahamagarira impande zihanganye gukora ibishoboka byose zikubahiriza amategeko y’ubutabazi, guharanira umutekano w’abasivili, no kurinda abaganga n’ibigo nderabuzima, kandi hakaba no gukurikiza amahame remezo y’ubutumwa bw’ubuvuzi.
Tubibutse ko iyi mirwano byarangiye AFC/M23 yigaruriye iki gice giherereye muri teritware ya Masisi, nyuma y’imirwano yamaze kabiri ikiberamo hagati y’impande zombi.






