Mai Mai Bishambuke yariheruka kumenyesha abatuye mu Bibogobogo ko bazaza kubagabaho ibitero bahunze rugikubita.
Nkuko iy’inkuru imaze kugera kuri Minembwe Capital News, nuko muriki Gitondo co kuri uyu wa Kabiri, Mai Mai iyobowe n’uwiyita Col Sadam, yazamutse iva mubice byo kwa Mbogo hafi n’umujyi wa Baraka homuri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, mugihe yarigeze mu birometre bibiri(2) n’u Muhana wa Bibogobogo iyi Mai Mai yahise ihunga imaze kurangiza ingabo za RDC, nimugihe zarimo zisatira kubasanganira ngo bahanganire mu misozi izamuka muri Bibogobogo.
Umwe mubaturage yabwiye Minembwe Capital News, ati: “Mu mwanya muto igitero ca Mai Mai, kizamutse kiva kwa Mbogo mugihe bageze hano hafi n’u Muhana wa Bibogobogo, ingabo za FARDC zipanuwa zigana ahitwa kwa Sebasaza, n’ibwo Mai, barangije FARDC bahita bahunga ntarusasu ruvuze.”
Kurubu ingabo za RDC zikorera mubice bya Bibogobogo zashinze imbunda ahitwa kwa Sebasaza abandi bakomeje gukurikira izi Nyeshamba zo mu mutwe wa Mai Mai Bishambuke. Iyi nkuru tukaba tuyikesha bamwe mu Baturage baturiye aka gace ka Bibogobogo, homuri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo.
By Bruce Bahanda.
Tariki 19/09/2023.
Baba baretse bagakozanyaho bakumva into badukoreye