Mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haramukiye ibitero bikaze.
Ni bitero byagabwe i Sake, ho muri teritware ya Masisi, bigabwe n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, SADC na bacanshuro.
Ay’amakuru yemezwa n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aho ashinja ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, n’ababafasha kurwana na M23 ko bagabye ibitero bakoresheje imbunda zirasa kure, kandi bakarasa ahatuwe n’abaturage benshi.
Kanyuka avuga ko ibyo bisasu bitari guterwa i Sake gusa, ngo kuko biri kugwa no mu nkengero zayo.
Avuga kandi ko ibi bitero byatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyakare cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Gusa, Kanyuka yavuze ko ingabo zabo(M23) igiye gukora ibishoboka kugira ngo zifate imbunda zirimo guteza umutekano muke mu baturage no gufata abazikoresha bagashirwa ahabigenewe.
Bamwe mu baturage baturiye ibyo bice, babwiye Minembwe Capital News ko bari kumva urusaku rw’imbunda ziremereye ko kandi ziri kuraswa n’Abantu basa nabahagaze kure.
Ingabo zo k’uruhande rwa leta bongeye gusubukura ibitero mu gihe imirwano yarimaze kangahe icecetse, bikavugwa ko abo kuruhande rwa leta, bari bahunze bagana mu bindi bice byayandi ma teritware yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ayo ni Lubero, Beni na Walikale.
MCN.