Mu Burundi ifoto ya perezida wa Sena, Sinzohagera Emmanuel, aja kugura lisansi mu kajerekani, ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranya mbaga.
Iyi foto yafashwe ubwo perezida wa Sena wo mu gihugu cy’u Burundi yari mu rugenzi aza kuva mu modoka afata akajerekani mu ntoki aja kugura lisansi.
Ni foto yafashwe igaragaza uko yari atonze nakajerekani mu ntoki ategereje ko ako kajerekani bagasukamo lisansi, akaza gukomeza urugendo.
Ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli gikomeje kuba ingorabahizi mu Burundi.
Hari amakuru anavuga ko hashize igihe cy’amezi arenga atatu, mu Burundi hagaragara abadepite n’abasenateri bajya ku kakazi n’amaguru kubera ibura rya lisansi rikomeje kuba ikibazo gikomeye muri iki gihugu, nk’uko iy’inkuru tuyikesha urubuga rwa King Murundi.
Ahanini iki kibazo cyongeye gufata indi ntera ubwo no muri Congo bitabazaga yari yabafungiye ahagana mu mpera z’u kwezi kwa Kane, uyu mwaka.
Imvano y’iki kibazo, n’ibura ry’amadovize cyangwa amafaranga mvamahanga Abarundi bari muri iki gihugu batagikozaho imitwe y’intoki kubera bimwe mu bihano iki gihugu cyafatiwe no gufunga umupaka wahuzaga u Rwanda n’u Burundi kuko ariho bamwe bayiguraga.
MCN.