Mu Burundi, Umunyamulenge yatewe icyuma munda.
Uwatewe icyuma munda cyangwa imbugita, ni Nzabaho uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, akaba mwene Rutabagisha wa Basita yayiterewe mu Cankuzo aho yari yagiye kwiyakira; bivugwa ko yayitewe n’Umunyarwanda wahoze mu nterahamwe akaba yarahawe icyumbi mu gihugu cy’u Burundi.
Icyo gikorwa kigayitse cyakozwe mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 22/12/2024.
Nk’uko Minembwe.com yasobanuriwe iy’inkuru, uyu muhungu w’Umunyamulenge asanzwe ari impunzi mu nkambi y’impunzi yo mu Cankuzo i Kavumu mu gihugu cy’u Burundi.
Umuryango wabo kimwe n’izindi mpunzi zahungiye muri iy’inkambi zihunze intambara muri RDC, aho bo bavuye mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ubutumwa twahawe bugira buti:”Ubwo mwene Rugabisha yajaga kwiyakira mu Kabare kari aha mu Cankuzo, Umunyarwanda wahoze mu nterahamwe yaramwegereye amutera imbugita. Yayiteye munda, undi nawe ahita agwa hasi.”
Bukomeza bugira buti: “Habaye gutabaza, abantu barahurura, ariko iyo nterahamwe yo yahise ibura. Ntitwamenye aho yarengeye.”
Nyuma uyu muhungu yajanywe ku bitaro bikuru bya Kibuye biherereye aho hafi mu Cankuzo mu gihugu cy’u Burundi, kugira ngo yitabweho.
Kuri ubu akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga bo kuri ibyo bitaro, nk’uko iy’inkuru yakomeje ibivuga.