Mu Cyohagati Wazalendo bahashimutiye umugenzi witambukiraga
Umugabo wo mu bwoko bw’Abashi ukorera akazi k’ubucuruzi mu bice by’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, yashimuswe na Wazalendo bamushinja kuba icitso cy’umutwe wa MRDP-Twirwaneho.
Ku manywa yo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/10/2025, ni bwo uriya mugabo yashimuswe na Wazalendo, nyuma yo kumushinja gushigikira umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Minembwe Capital News yamenye neza ko uyu mugabo witwa Faustin wo mu bwoko bw’Abashi, yashimutiwe mu gace ka Mikarati ahazwi nko kwa Chef Ntayoberwa mu Cyohagati.
Ni umugabo usanzwe akora akazi k’ubucuruzi bw’ibicuruzwa bitandukanye, birimo amasabune, imyunyu n’ibindi.
Amakuru akavuga ko yashimuswe ubwo yaravuye ku Ndondo ya Bijombo yerekeje mu Minembwe. Wazalendo bamushinja ko agemurira Twirwaneho amasabune n’imyunyu n’ibindi.
Mu butumwa bw’amajwi bwashyizwe hanze bugaragaza ubwo bamusambishaga, bamubwiraga ko ari umucuruzi w’uyu mutwe kandi ko ahora akorana na wo.
Ariko mu bisubizo yagumye kubaha, yababwiraga ko we ari umucuruzi ku giti cye, kandi ko nyuma y’icyo ntakindi kibyihishe inyuma.
Ariya mashusho yanagaragaje bari ku mukubita ibiti, imigeri ndetse n’inshyi.
Igice cya Mikarati yafatiwemo giherereye mu ntera ngufi cyane uvuye kuri Nyamara ahaheruka gushyingwa ibirindiro by’i ngabo z’u Burundi.
Ndetse kandi ni hafi na Mikenke ahagenzurwa n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho. Igice iyo mitwe yombi yafashe nyuma yo kucyirukanamo Ingabo z’u Burundi, iza FARDC n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi na Leta y’i Kinshasa.
