Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mu gihe FARDC yigambye ubutsinzi, M23 yo, yatangaje ibindi bikaze.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 17, 2024
in Regional Politics
0
Mu gihe FARDC yigambye ubutsinzi, M23 yo, yatangaje ibindi bikaze.
63
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu gihe FARDC yigambye ubutsinzi, M23 yo, yatangaje ibindi bikaze.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17/09/2024, hazindukiye imirwano ikaze mu duce twinshi two muri Kivu Yaruguru, hagati y’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa n’umutwe wa M23 ugize igihe warazengereje ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Impande zombi zongeye ku rwana mu gihe n’ejo hashize hari habaye imirwano ikaze, aho yabereye mu duce two muri Grupema ya Bambo ho muri Rutshuru.

Impande zombi zaherukaga ku rwana ku wa Kane w’iki Cyumweru dusoje.

Akoresheje urubuga rwa x, umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yatangaje ko ahagana isaha ya saa sita zamanywa zo kuri uyu wa Kabiri, ihuriro ry’Ingabo za RDC zagabye ibitero mu bice bituwe n’abaturage benshi kandi avuga ko ibi bitero byagabwe mu duce twinshi.

Yagize ati: “Mu masaha ya saa sita zamanywa, ibitero by’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, byibasiye uturere dutuwe cyane, nk’ahitwa i Lokopfu, Gisuma, Bufaransa na Zunguruka.”

Yakomeje agira ati: “Ibi bitero byatumye abaturage benshi babura ubuzima, abandi nabo bagana iyu buhungiro, ndetse ibi n’ibikorwa byiterabwoba bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Kanyuka yanavuze ko ingabo zabo zikomeje ibikorwa byo kurengera abaturage nk’uko biri mu nshingano zabo.

Ati: “Ingabo z’impundura matwara za ARC, zikomeje gukora inshingano zabo zo kurinda abaturage.”

Ibyo bibaye mu gihe ingabo za FARDC kuri uyu wa mbere tariki ya 16/09/2024, zigambye kwambura M23 uduce two muri teritware ya Rutshuru, nubwo ntacyo M23 irabivugaho.

Mu butumwa FARDC yanyujije ku rubuga rwayo rwa x ku munsi w’ejo hashize, yavuze ko mu mirwano yabashamiranije na M23 yasize iz’ingabo zigaruriye tumwe mu duce twagenzurwa n’umutwe wa M23.

Iti: “FARDC yashoboye kwigarurira, inabohora ibice byinshi by’ingenzi muri teritware ya Rutshuru. Iyi ntsinzi ikomeye ni igihamya cyo gushikama ku ntego twihaye yo kugarura amahoro, umutekano n’ubusugire bw’igihugu cyacu.”

Yakomeje ivuga ko ‘izakomeza kurwana kugira ngo yisubize ibice byose byafashwe na m23.’

Kugeza ubu ntacyo umutwe wa M23 uratangaza ku byavuzwe n’ingabo za RDC.

Ariko kandi igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyakunze kwigamba ibinyoma, aho cyagiye gitangaza kenshi ko hari uduce cyambuye umutwe wa M23 bikarangira bibaye ibinyoma.

Hagati aho, hari ubwoba ko hashobora kubura imirwano ikaze kurushyaho ndetse ikaba yagera no mu mujyi wa Goma, nyuma y’uko uyu mutwe wagiye ugaragaza ko ubabajwe n’ubwicanyi bukorerwa abasivile i Goma no mu nkengero zayo.

Ndetse kandi uyu mutwe wa M23 uheruka gutangaza ko impande zombi zishobora kwisanga mu mirwano ikomeye, ni mu gihe washinjaga iri huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ku wugabaho ibitero no mu bice bisanzwe bituwe n’abaturage benshi.

              MCN.
Tags: FardcM23 itangaza bindiYigambye ubutsinzi
Share25Tweet16Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Inkongi y’umuriro idasanzwe yatwitse amazu ku Ndondo mu misozi y’Imulenge.

Inkongi y'umuriro idasanzwe yatwitse amazu ku Ndondo mu misozi y'Imulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?