• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mu gihe FARDC yigambye ubutsinzi, M23 yo, yatangaje ibindi bikaze.

minebwenews by minebwenews
September 17, 2024
in Regional Politics
0
Mu gihe FARDC yigambye ubutsinzi, M23 yo, yatangaje ibindi bikaze.
63
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu gihe FARDC yigambye ubutsinzi, M23 yo, yatangaje ibindi bikaze.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17/09/2024, hazindukiye imirwano ikaze mu duce twinshi two muri Kivu Yaruguru, hagati y’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa n’umutwe wa M23 ugize igihe warazengereje ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Impande zombi zongeye ku rwana mu gihe n’ejo hashize hari habaye imirwano ikaze, aho yabereye mu duce two muri Grupema ya Bambo ho muri Rutshuru.

Impande zombi zaherukaga ku rwana ku wa Kane w’iki Cyumweru dusoje.

Akoresheje urubuga rwa x, umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yatangaje ko ahagana isaha ya saa sita zamanywa zo kuri uyu wa Kabiri, ihuriro ry’Ingabo za RDC zagabye ibitero mu bice bituwe n’abaturage benshi kandi avuga ko ibi bitero byagabwe mu duce twinshi.

Yagize ati: “Mu masaha ya saa sita zamanywa, ibitero by’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, byibasiye uturere dutuwe cyane, nk’ahitwa i Lokopfu, Gisuma, Bufaransa na Zunguruka.”

Yakomeje agira ati: “Ibi bitero byatumye abaturage benshi babura ubuzima, abandi nabo bagana iyu buhungiro, ndetse ibi n’ibikorwa byiterabwoba bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Kanyuka yanavuze ko ingabo zabo zikomeje ibikorwa byo kurengera abaturage nk’uko biri mu nshingano zabo.

Ati: “Ingabo z’impundura matwara za ARC, zikomeje gukora inshingano zabo zo kurinda abaturage.”

Ibyo bibaye mu gihe ingabo za FARDC kuri uyu wa mbere tariki ya 16/09/2024, zigambye kwambura M23 uduce two muri teritware ya Rutshuru, nubwo ntacyo M23 irabivugaho.

Mu butumwa FARDC yanyujije ku rubuga rwayo rwa x ku munsi w’ejo hashize, yavuze ko mu mirwano yabashamiranije na M23 yasize iz’ingabo zigaruriye tumwe mu duce twagenzurwa n’umutwe wa M23.

Iti: “FARDC yashoboye kwigarurira, inabohora ibice byinshi by’ingenzi muri teritware ya Rutshuru. Iyi ntsinzi ikomeye ni igihamya cyo gushikama ku ntego twihaye yo kugarura amahoro, umutekano n’ubusugire bw’igihugu cyacu.”

Yakomeje ivuga ko ‘izakomeza kurwana kugira ngo yisubize ibice byose byafashwe na m23.’

Kugeza ubu ntacyo umutwe wa M23 uratangaza ku byavuzwe n’ingabo za RDC.

Ariko kandi igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyakunze kwigamba ibinyoma, aho cyagiye gitangaza kenshi ko hari uduce cyambuye umutwe wa M23 bikarangira bibaye ibinyoma.

Hagati aho, hari ubwoba ko hashobora kubura imirwano ikaze kurushyaho ndetse ikaba yagera no mu mujyi wa Goma, nyuma y’uko uyu mutwe wagiye ugaragaza ko ubabajwe n’ubwicanyi bukorerwa abasivile i Goma no mu nkengero zayo.

Ndetse kandi uyu mutwe wa M23 uheruka gutangaza ko impande zombi zishobora kwisanga mu mirwano ikomeye, ni mu gihe washinjaga iri huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ku wugabaho ibitero no mu bice bisanzwe bituwe n’abaturage benshi.

              MCN.
Tags: FardcM23 itangaza bindiYigambye ubutsinzi
Share25Tweet16Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Inkongi y’umuriro idasanzwe yatwitse amazu ku Ndondo mu misozi y’Imulenge.

Inkongi y'umuriro idasanzwe yatwitse amazu ku Ndondo mu misozi y'Imulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?