“Mu gihe igihugu cyaba gitewe, abasirikare bacyuye igihe twiteguye kongera gufata inshingano”-Gen Ibingira
Gen Fred Ibingira, yatangaje ko abasirikare bakuru bacyuye igihe biteguye kongera guhagurukira kurinda igihugu mu gihe cyaba gitewe, ashimangira ko umutekano w’u Rwanda ari inshingano y’umuntu wese wagize uruhare mu kuwubaka.
Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yavuze ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yahita ahamagara abasirikare bose bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bakagoboka kugira ngo bafashe mu kurinda ubusugire bw’igihugu, aho bakwirakwizwa ku mipaka naho abasirikare bakiri bato bagakomeza urugamba mu bice by’imbere mu gihugu cyangwa hanze.
Yagize ati:
“Mu masaha umunani cyangwa 10 twaba twabonye inshingano twebwe abasaza. Yadushyira mu nguni zose z’igihugu, tukaba nk’uko tubivuga, bariya bato bagasohoka igihugu [barwanya umwanzi], natwe nta wadusohora mu ndake.”
Ibi Gen Ibingira yabivuze agaragaza ubunararibonye bafite anavuga ko ari umutungo ukomeye ku gihugu, kandi ko kuba mu kiruhuko cyizabukuru bitavuze gusaza mu mutima no kurebera ibintu bigenda nabi.
Yashimangiye ko urukundo rw’igihugu n’indangagaciro z’ingabo z’u Rwanda bibatera kwitanga igihe cyose bikenewe, anagaragaza icyizere ko Igisirikare cy’u Rwanda gikomeye kandi ko gihagaze neza gifite ubushobozi bwo guhangana n’icyahungabanya umutekano wacyo.






