• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

“Mu gihe igihugu cyaba gitewe, abasirikare bacyuye igihe twiteguye kongera gufata inshingano”-Gen Ibingira

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 8, 2025
in Regional Politics
0
“Mu gihe igihugu cyaba gitewe, abasirikare bacyuye igihe twiteguye kongera gufata inshingano”-Gen Ibingira
78
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Mu gihe igihugu cyaba gitewe, abasirikare bacyuye igihe twiteguye kongera gufata inshingano”-Gen Ibingira

Gen Fred Ibingira, yatangaje ko abasirikare bakuru bacyuye igihe biteguye kongera guhagurukira kurinda igihugu mu gihe cyaba gitewe, ashimangira ko umutekano w’u Rwanda ari inshingano y’umuntu wese wagize uruhare mu kuwubaka.

Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yavuze ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yahita ahamagara abasirikare bose bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bakagoboka kugira ngo bafashe mu kurinda ubusugire bw’igihugu, aho bakwirakwizwa ku mipaka naho abasirikare bakiri bato bagakomeza urugamba mu bice by’imbere mu gihugu cyangwa hanze.

Yagize ati:
“Mu masaha umunani cyangwa 10 twaba twabonye inshingano twebwe abasaza. Yadushyira mu nguni zose z’igihugu, tukaba nk’uko tubivuga, bariya bato bagasohoka igihugu [barwanya umwanzi], natwe nta wadusohora mu ndake.”

Ibi Gen Ibingira yabivuze agaragaza ubunararibonye bafite anavuga ko ari umutungo ukomeye ku gihugu, kandi ko kuba mu kiruhuko cyizabukuru bitavuze gusaza mu mutima no kurebera ibintu bigenda nabi.

Yashimangiye ko urukundo rw’igihugu n’indangagaciro z’ingabo z’u Rwanda bibatera kwitanga igihe cyose bikenewe, anagaragaza icyizere ko Igisirikare cy’u Rwanda gikomeye kandi ko gihagaze neza gifite ubushobozi bwo guhangana n’icyahungabanya umutekano wacyo.

Tags: IbingiraIngabo z'u RwandaUmutekano

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?