Mu gihe mu bindi bice by’umujyi wa Uvira, ibiturika by’amasasu byahagaze, ahagana i Kalundu ho urusaku rukomeye ruracyumvikana
Amakuru aturuka mu baturage baturiye umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 22/12/2025, imbunda nyinshi za Wazalendo zumvikaniye ku dusozi dukikije igice cya Kasenga n’ahandi hafi yaho. Nubwo byaje guhagarara mu gihe gito, ubu imbunda nyinshi ziri gukubitira i Kalundu kwi Port, bikomeje guteza ubwoba mu baturage.
Abaturage bo mu gace ka Uvira bavuga ko iri turika ry’imbunda ryatewe n’abarwanyi ba Wazalendo bashakaga kubuza imyigaragambyo yari igamije kwamagana icyemezo cy’Amerika gihatira AFC/M23/MRDP-Twirwaneho kuva i Uvira. Nubwo bimeze bityo, imyigaragambyo yakozwe, n’ubwo abateye ibisasu bakomeje kubitera hirya no hino hafi n’umujyi.
Ibi byateje impungenge ku mutekano w’abaturage ndetse no ku miyoborere y’umujyi wa Uvira, aho impande zombi zikomeje kwerekana ubushake bwo gukoresha ingufu mu buryo bukomeye.




