• About Us
  • Privacy Policy
Thursday, November 5, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mu gihe muri Israel hiteguwe ibitero, perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaburiye leta ya Iran kutibesha kwerekeza imbunda kuri Israel.

minebwenews by minebwenews
April 13, 2024
in Regional Politics
0
Mu gihe muri Israel hiteguwe ibitero, perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaburiye leta ya Iran kutibesha kwerekeza imbunda kuri Israel.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Leta ya Iran yaburiwe kudatekereza gutera igihugu cya Israel.

Ni byatangajwe na perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, aho yavuze ko leta ya Iran iri gutegura gutera igihugu cya Israel.

Nk’uko bivugwa n’uko Iran yakwihorera ku gitero cy’indege giheruka kugabwa kuri ambasade yayo muri Syria, cyasize gihitanye abasirikare bayo barindwi barimo n’abajenerali babiri, nk’uko byatangajwe na RFI.

Icyo gitero Israel ntiyigeze icyigamba ariko bikekwa kwari Israel yakigabye.

Bamwe mu bayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangaje ko igitero kuri Israel cyegereje.

Kimweho Israel ubwayo yavuze ko yiteguye kwirwanaho haba ari no muburyo bwo kuburizamo igitero cyangwa nayo ikagaba ibitero.

Bivugwa ko igihugu cya Iran gifasha imitwe y’iterabwoba irimo Hamas, ikorera muri Palestine ikaba imaze igihe ihanganye na Israel mu Ntara ya Gaza.

Iran inafasha n’indi mitwe irimo Hezbollah ikorera muri Lebanon.

Israel binyuze ku muvugizi wayo kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko Hezbollah yarashe rockets 40 inakoresha Indege zitagira abapilote igaba ibitero kuri Israel ariko ngo ntawe byagizeho ingaruka.

Ibyo bibaye mu gihe minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu aheruka guhura n’abategetsi bo muri leta ye, baganira ku gitero cyava muri Iran.

Bisanzwe bizwi ko Iran ari gihugu kidacana uwaka na Israel, n’ubwo ari ibihugu bidahana umupaka.

Umukuru w’igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden yavuze ko Iran igomba kwirinda kurota yagabye ibitero kuri Israel.

Ati: “Musigeho. Twiyemeje kurinda umutekano wa Israel. Tuzafasha Israel. Tuzafasha Israel kwirwanaho. Ntabwo Iran izatsinda.”

Ibyo yabivuze nyuma y’uko yari amaze gutangaza ati: “Mu gihe cya vuba gishoboka Iran yiteguye kugaba igitero kuri Israel.”

      MCN.
Tags: IranIsraelKutibesha kwerekeza imbunda kuri Israel

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?