• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 3, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Mu Gipupu hubuye imirwano ikaze.

minebwenews by minebwenews
July 12, 2025
in Conflict & Security
0
Ingabo z’u Burundi zagaruye Inka zari zanyazwe.
106
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu Gipupu hubuye imirwano ikaze.

You might also like

Uwateye ku Bilalombili no mu Rugezi yasubijwe inyuma

Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye kwica abaho

RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP

Amakuru aturuka mu Gipupu mu gice kigenzurwa n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ciswe Wazalendo izwiho ubufatanye bwa bugufi n’Ingabo za Leta ya Congo, avuga ko amatsinda abiri yo muri iryo huriro, yasubiranyemo ararwana habura gica.

Nk’uko aya makuru abivuga, nuko iyi mirwano yatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12/07/2025, kandi ko yabereye mu gace kamwe kaha mu Gipupu kitwa mu Lweba.

Iyi Gipupu yabereyemo iryo subiranamo, iherereye mu Mibunda, muri secteur ya itombwe, teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Inagenzurwa na Wazalendo kuva mu myaka myinshi ishize.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko agace ka Lweba ko muri Gipupu ariya matsinda yo muri Wazalendo yahanganiyemo, gasanzwe gacukurwamo amabuye y’agaciro, ari na yo aya matsinda bapfuye.

Ubuhamya twahawe kuri Minembwe Capital News bugira buti: “Umutekano ukomeje kurushaho kumera nabi, nyuma y’aho amatsinda abiri ya Wazalendo asubiranyemo.”

Bukomeza bugira buti: “Bapfuye kugenzura agace ka Lweba kabamo ibirombe by’amabuye y’agaciro.”

Aya makuru ntagaragaza ibyangirikiye muri iyi mirwano yo gusubiranamo kwa Wazalendo, gusa bivugwa ko yumvikanyemo uguturika kw’intwaro ziremereye n’izoroheje.

Ndetse binagaragazwa ko impande zari zihanganye zakijijwe nuko umwijima w’ijoro ufashe, kuko imirwano yatangiye ahagana isaha ya saa munani z’amanywa igeza igihe c’isaha ya saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu.

Wazalendo basubiranyemo mu Gipupu mu gihe no mu Kabanju bagenzi babo bo muri Mai-Mai-Biroze-Bishambuke bamaze hafi icyumweru basubiranamo.

Iri subiranamo ry’abarwanyi bo muri Wazalendo ryatangiriye i Gasiro mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, nyuma y’aho bahitanye bamwe mu bakomanda babo babiri, aho bapfanye n’umukobwa wari ufite amasano yabugufi na Colonel Ngomanzito Umuyobozi mukuru w’aba barwanyi ba Mai-Mai-Biroze-Bishambuke.

Tags: BasubiranyemoGipupuWazalendo
Share42Tweet27Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Uwateye ku Bilalombili no mu Rugezi yasubijwe inyuma

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Uwateye ku Bilalombiri no mu Rugezi yasubijwe inyuma Ibitero by'ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo byazindutse bigabwa mu bice bya Bilalombiri mu Mikenke muri teritware ya...

Read moreDetails

Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye kwica abaho

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye  kwica abaho

Amakuru y'ukuri y'a basirikare b'u Burundi bazamutse imisozi y'i Mulenge, aho bagiye kwica abaho Nyuma y'aho bigize iminsi bivugwa ko ingabo z'u Burundi ziri koherezwa mu Burasirazuba bwa...

Read moreDetails

RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP

RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko yahagaritse inkunga ku banyeshure biga ku mashuri abanza aherereye mu...

Read moreDetails

Rugezi: Wazalendo bazindutse batera ibisasu, havuzwe n’icyo MRDP yo irigukora

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Rugezi: Wazalendo bazindutse batera ibisasu, havuzwe n'icyo MRDP yo irigukora Ihuriro rya Wazalendo rizindutse ritera ibisasu mu duce two mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya...

Read moreDetails

Kenyan Man Killed in DRC for Resembling a Tutsi

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Umunya-kenya yiciwe muri RDC azira gusa n’Abatutsi

Kenyan Man Killed in DRC for Resembling a Tutsi A Kenyan man who was trading in the eastern parts of the Democratic Republic of Congo was killed by...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?