Mu kanama ka LONI u Rwanda na RDC bagiye impaka.
Abahagarariye u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo bongeye gushinjanya mu kanama ka LONI gashinzwe amahoro ku Isi.
Ni ahar’ejo ni bwo iyi nama yateranye aho yigaga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri iyi nama, hatanzwemo raporo y’intumwa y’umunyamabanga mukuru wa LONI unakuriye MONUSCO muri RDC, Bintou Keita ku bibazo biri muri RDC.
Ndetse kandi abahagarariye u Rwanda na Congo Kinshasa bagaragaje ko hari byinshi ubutegetsi bw’ibi bihugu butarumvikanaho, nubwo abashinzwe ububanyi n’amahanga bamaze kumvikana ku nyandiko y’ibigomba gukorwa mu gukemura ibibazo.
Muri iyo nama kandi minisitiri w’ubanyi n’amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba yanenze u Rwanda ko rukomeza kwita ibikorwa byarwo muri RDC ingamba zo kwirinda, avuga ko u Rwanda ruri gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu cya RDC.
Yanaboneyeho kwibutsa ko RDC yemeye gusenya umutwe wa FDLR, nk’uko byemejwe tariki ya 25/11/2024 i Luanda, yongeraho ko u Rwanda na rwo rwemeye kuvana Ingabo zarwo muri RDC.
Ariko ashinja umutwe wa m23 gukoreshwa n’u Rwanda.
Uhagarariye u Rwanda muri LONI, Ernest Rwamucyo yavuze ko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa RDC atari ikibazo cyo guhangana hagati y’u Rwanda na Congo ahubwo ko ari ikibazo gifite imizi n’impamvu ndende zikwiye kwigirwa hamwe no gukemurwa.
Rwamucyo yanenze raporo yatanzwe na Bintou Keita kuri iki kibazo, avuga ko ibogamiye ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa kandi ko ishaka kuvuga ko m23 ari yo mpamvu yamakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC, ariko we agaragaza ko amakimbirane muri aka gace ashingiye ku guha akato kw’amoko arimo abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Yavuze ko raporo ya Bintou Keita yananiwe kuvuga uburyo mu karere kagenzurwa na m23 hari amahoro kurusha ahagenzurwa n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (Fardc), avuga kandi ko yirengagije ibikorwa by’ubugome, ubwicanyi, amagambo y’urwango n’ibindi byibasira abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ati: “Ibi ni byo shingiro ryo kubaho kwa m23 iharanira uburenganzira bwabo.”
Rwamucyo yavuze ko inkeke ya mbere y’u Rwanda ni ubufatanye bwa FDLR n’indi mitwe.
Yagize ati: “FDLR ni wo mutwe umaze imyaka myinshi muri RDC kandi havutse indi mitwe yo gufasha FDLR nka Nyatura na Wazalendo n’indi itandukanye.”
Yavuze ko mu myaka irenga 20 ishize FDLR yakomeje ibikorwa byo kwica abantu no kubagirira nabi ishingiye ku bwoko bwabo mu Burasirazuba bwa RDC no kugaba ibitero byishe abantu bigasenya n’ibintu.
Avuga ko gusenya FDLR ari ikintu cyingenzi cyane mu kubonera umuti urambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Rwamucyo yavuze ko uruhande rwabo nk’u Rwanda bagiye babisubiramo kenshi ko ntagisubizo cya gisirikare kizaboneka kuri aya makimbirane.
Uwari uhagarariye Angola muri iyi nama yavuze ko umuhate w’umuhuza Perezida João Lourenço uzagera ku ntego ari uko gusa impande zirimo guhuzwa zibigizemo ubushake.