Mu Mikenke FARDC, FDNB na FDLR bahahuriye n’uruva gusenya
Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo, zahuriye n’akaga mu gitero zagabye ku Banyamulenge no ku birindiro by’Ingabo za AFC/M23/MRDP-Twirwaneho mu Mikenke.
Iri huriro ryakoze ibi bitero mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10/09/2025, nk’uko amakuru aturuka mu Mikenke muri secteur ya Itombwe teritware ya Mwenga abivuga.
Mu kugaba ibi bitero uru ruhande rwa Leta rwateye ruturutse ahitwa i Bukundji, mu Batunganyi n’inzira yo kuri Rwerera werekeza mu Kigazura.
Abaherereye muri ibyo bice babwiye Minembwe Capital News ko Twirwaneho na M23 byahise bitangira kwirwanaho, maze birangira bavugutiye umuti abo bahanganye.
Ati: “Uruhande rwa Leta rwamaze kweguka ruhunga. Twirwaneho na M23 babakubise cyane, kandi babambuye n’ibikoresho birimo n’imbunda nini n’amasasu menshi.”
Aya makuru akomeza avuga ko uru ruhande rwa Leta rwateye, rugizwe n’ingabo z’u Burundi, iza RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR na Wazalendo.
Ibi bitero bikozwe mu gihe mu Mikenke Twirwaneho ihagenzura kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka yari iheruka kwakira abatabazi, boherejwe na M23.
Bikavugwa ko ari abaje kubatabara kubera ibitero bagabwaho buri munsi by’uru ruhande bahanganye n’ibigabwa no kubaturage.
Kuba rero Twirwaneho yarabonye abatabazi biri mu byatumye ibabaza kubi uru ruhande rwabateye.
Bumwe mu buhamya twakiriye buvuga ko abagabye iki gitero haguyemo abatari bake bo muri bariya bakigabye.
Ati: “I Bukundji hafi n’umuhana habonetse imirambo ya Wazalendo irindwi, umanutse hepfo ahaja kwika ku mu kikira hari indi itatu.”
Ubuhamya kandi buvuga ko hagaragaye n’ibipoyo byinshi byikorewe birimo guhungishwa. Babihungishaga berekeje za Kigazura n’uruhande rwa Marunde. Bikavugwa ko ari abagikomerekeyemo bo mu ruhande rwa Leta.
Kugeza ubu Twirwaneho na M23 baracyakurikiye uru ruhande rwabagabyeho iki gitero, kuko imbunda ziri kumvikanira mu bice bigana za Marunde.