Mu Minembwe Bizihije Umunsi Mukuru w’Ubunani mu Bihe by’Amahoro Mashya
Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abaturage b’i Minembwe bizihije umunsi mukuru w’Ubunani mu birori byabereye ku kigo cy’ishuri cya UEMI, giherereye mu gice cya Kiziba.
Ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 01/01/2026, byitabiriwe n’abaturage batandukanye, abayobozi b’inzego zinyuranye z’aho, abarimo abahagarariye amashuri yo mu Minembwe, ndetse n’ingabo zo mu mutwe wa Twirwaneho, umaze umwaka ugenzura igice cya Minembwe n’icya Mikenke.
Ni ibirori byafashwe nk’ibidasanzwe mu mateka ya vuba y’aka gace, kuko mu myaka irenga icumi ishize, Minembwe yari imaze igihe iri mu bihe bikomeye by’umutekano muke n’intambara z’urudaca. Muri icyo gihe, abaturage bagiye bagabwaho ibitero byagiye bishinjwa ingabo za Leta ya Kinshasa, umutwe wa FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, bigatuma ibikorwa rusange n’iminsi mikuru bidashobora kwizihizwa uko bikwiye.
Amakuru akomeza agaragaza ko ahagana mu mpera z’ukwezi kwa kabiri umwaka ushinze wa 2025 ari bwo umutwe wa Twirwaneho wafashe mu maboko yawo ibice byose bya Minembwe, Mikenke n’utundi duce tw’i Mulenge, ibintu byakiriwe n’abaturage benshi nk’intangiriro y’igihe gishya cy’ituze n’umutekano.
Mu kwizihiza isoza ry’umwaka wa 2025 n’itangira ry’uwa 2026, abitabiriye ibi birori bibanze ku gusabana, kwifurizanya umwaka mushya mwiza no gushimira Imana ku mahoro bavuga ko babonye. Banashimye uruhare rw’umutekano bavuga ko wagize akamaro gakomeye mu gutuma bongera kwizihiza iminsi mikuru mu bwisanzure.
Twibutsa ko ishuri rya UEMI, ryakiriye ibi birori, ryashinzwe na Dr. Razor Sebitereko Rukundwa, rikaba rimaze igihe rifatwa nk’imwe mu nkingi z’ingenzi z’iterambere ry’uburezi mu Minembwe.
Ibi birori by’Ubunani byafashwe n’abaturage benshi nk’ikimenyetso cy’ihinduka rikomeye mu mibereho y’abatuye Minembwe, aho bagaragaje icyizere cy’ejo hazaza, hifuzwa ko harangwa n’amahoro arambye n’iterambere rirambye mu karere k’i Mulenge no muri Kivu y’Amajyepfo muri rusange.






