Mu Minembwe FARDC yakoze ibikanganye.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) zo muri brigade ya 21, zazindutse zi zenguruka centre ya Minembwe ahazwi nka Madegu.
Ni igikorwa ingabo za FARDC zakoze kuva igihe c’isaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 03/12/2024, kugeza na nyuma ya saa sita, za manywa uwo mujyi mutoya wari ukizengurutswe.
Ubuhamya Minembwe Capital News yakiriye buvuga ko abasirikare ba Leta bari bafunze buri rembo ryose ryinjira mu isantire ya Minembwe, kandi ko hataramenyekana impamvu yabyo.
Bugira buti: “FARDC yabyutse ifunga centre, kugeza ubu irafunze. Ikibazo ntikiramenyekana.”
Bukomeza bugira buti: “Ariko kandi, ntibitunguranye, kuko barasa nabiteguye intambara.”
Ubu buhamya bwageze mu bwanditsi bwa Minembwe Capital News, saa Saba zamanywa, kumasaha ya Minembwe na Bukavu.
Ibi bije bikurikira igitero ingabo za FARDC ziheruka kugaba mu Kalingi, aho cyanasize gihitanye abaturage barenga babiri. Nyuma yubwo umubano wa basirikare na Twirwaneho wahise ujamo agatotsi nubwo n’ubundi bitari shyashya.
Hari n’amakuru akomeje kuvugwa ko Leta ikomeje kohereza ingabo nyinshi mu Minembwe, ziva mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajy’epfo.
Hari nk’izivugwa zavuye mu duce two muri teritware ya Walungu, ndetse n’izindi zavuzwe kuva ku munsi w’ejo hashize zaturutse i Baraka zoherezwa mu Minembwe zinyuze umuhanda wa Fizi-Minembwe. Gusa iz’i ngabo zikaba zitaragera mu Minembwe.
Bikagaragara ko Leta yaba ishaka gutangiza ibitero kuri Twirwaneho. Kimweho no mu mezi atanu ashize, hari amakuru yagiye atangazwa ku mbuga ko ingabo za FARDC zigiye kugaba ibitero kuri Twirwaneho, ariko byarangiye nta kibaye.