• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mu Minembwe, hakozwe impinduka mu gisirikare cya FARDC, Regima niyo yasimbuye byigihe gito Brigade ya 12 yari hasanzwe, ariko hari Abanyamulenge bafunzwe.

minebwenews by minebwenews
June 19, 2024
in Regional Politics
0
Mu Minembwe, hakozwe impinduka mu gisirikare cya FARDC, Regima niyo yasimbuye byigihe gito Brigade ya 12 yari hasanzwe, ariko hari Abanyamulenge bafunzwe.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu Minembwe hatumwe Regima (Régiment) yo mu ngabo za FARDC isimbura byigihe gito Brigade ya 12 yari hasanzwe.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni Regima ya 2202 yarisanzwe i Baraka ho muri teritware ya Fizi, niyo yoherejwe mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice byo muri Komine ya Minembwe, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Byari byasobanuwe ko mu Minembwe hazoherezwa Brigade ya 22 ème, iri ahitwa i Kalemi, ndetse ay’amakuru yavugaga ko bamwe muri aba basirikare ko bageze Uvira, aho bamaze hafi iminsi ingana n’ibyumweru bitatu.

Ariko nk’uko byagaragaye kuri uyu wa Kabiri, nuko abari Baraka aribo boherejwe mu Minembwe, ndetse bo bakaba barahageze mu masaha y’igicamunsi cy’ejo hashize.

Amakuru Minembwe Capital News dukesha abasirikare ba FARDC avuga ko iyi Regima yatumwe mu Minembwe ari ihagararira byigihe gito brigade ya 22 izaza ivuye i Kalemi ho mu Ntara ya Tanganyika.

Kandi ko iyi brigade ya 12 yarisanzwe mu Minembwe yo irahita ijanwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho izaba igiye guhangana n’u mutwe wa M23 ugize igihe warahabuye ubutegetsi bwa Kinshasa.

Hagati aho, nyuma yuko aba basirikare bari bamaze kugera mu Minembwe bavuye i Baraka bahise bafunga umugabo w’u Munyamulenge wari uhageze avuye i Bukavu, witwa Ndabunguye Freddy.

Bivugwa ko Ndabunguye ari umukozi w’ishirahamwe rya PIN risanzwe rikora mu buvuzi. Bikanavugwa kandi ko yari yageze mu Minembwe akoresheje indege, ariko ko yari muri misiyo yakazi kiryo shirahamwe.

Kugeza ubu ntakizwi cyatumye Ndabunguye afungwa, ariko bikavugwa ko yazize isura ye, ko kandi ari u Munyamulenge.

Tubibutsa ko iyi brigade ya 12 yarisanzwe mu Minembwe, iyobowe na Brig Gen Andre Ohenzo, ufunzwe muri iki gihe, afungiwe i Kinshasa yatawe muri yombi mu mpera z’u kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, bivugwa ko yafunzwe azira kugarura amahoro mu misozi miremire y’i Mulenge. Ubwo Ohenzo yageraga mu Minembwe mu kwezi kwa Kabiri mu 2023, yahasanze ubushamirane bukaze hagati y’Ingabo za leta na Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michel wamamaye ku izina rya Makanika.

Maze Ohenzo akihagera atangaza amahoro, ndetse avuga ko igihe azamara cyose mu misozi miremire y’i Mulenge hazaba amahoro, arinako byagenze. Ibi bikaba byaratumye afungwa nk’uko bivugwa n’abamwe mu basirikare ba FARDC.

           MCN.
Tags: Brigade ya 12ImpindukaMinembweYatsimbuye
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Hubuye imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, muri teritware ya Rutshuru.

Hubuye imirwano ikaze hagati ya M23 n'ihuriro ry'Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, muri teritware ya Rutshuru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?