Mu Minembwe Haramukiye Ibitero; Uduce Tubiri Turimo Ihangana Rikomeye Hagati y’Ihuriro rya FARDC na MRDP-Twirwaneho
Amakuru aturuka mu Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko kuri uyu munsi habaye ibitero bikomeye byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta.
Iri huriro rivugwaho kuba rigizwe n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR, ryagabye ibitero mu duce dutandukanye two muri Minembwe, cyane cyane mu bice bya Lundu hafi ya Kalingi ndetse no mu gace ka Gakenke.
Abaturage n’abakurikirana umutekano w’aka gace bavuga ko ibyo bitero byahise bituma havuka imirwano ikomeye, aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho uvugwaho ko wahise utabara mu rwego rwo kurinda uduce twagabweho ibitero. Ibi byakurikiwe n’ihangana rikomeye hagati y’impande zombi.
Ibi bibaye mu gihe n’ejo hashize umunsi wose havugwaga imirwano ikaze mu duce dutandukanye two muri Minembwe, birimo Gakenke, Lundu na Kalingi, aho abaturage bavuga ko urusaku rw’amasasu rwumvikanaga cyane mu masaha atandukanye y’umunsi.
Nubwo imirwano ikomeje kuvugwa muri utu duce, amakuru aturuka aho avuga ko muri rusange umutwe wa MRDP-Twirwaneho wakomeje gusubiza inyuma ibyo bitero, ukagarura igenzura ku bice bivugwaho kuba byaribasiwe, nk’uko byagiye bigenda no mu bihe byashize.
Kugeza ubu, nta mibare yemewe iratangazwa ku byangiritse cyangwa ku bantu bashobora kuba bahitanywe n’iyi mirwano, mu gihe ibintu bikiri mu mwuka w’umutekano muke cyane mu Minembwe.





