Imirwaro yongeye gukomera mu nkengero za Centre ya Sake, iherereye ku ntera y’ibirometre 27 mu Burengerazuba bw’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.
Iy’imirwano yongeye gutuma abaturage ba barirwa mu bihumbi bava mu byabo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 07/02/2024. Mu makuru MCN imaze kwakira n’uko imbunda ziremereye n’izito yarimo y’umvikana ku musozi wa Nturo ya mbere n’iyakabiri, ndetse no mutundi duce dukikije Sake, urwo rusaku rw’imbunda rwatumye abaturage bagira ubwoba bwinshi barahunga nk’uko byemejwe na Sosiyete sivile ya Grupema ya Kamuronza, muri teritware ya Masisi.
Uwitwa Justin utuye mu duce twa Masisi yabwiye MCN ko abaturage benshi bahungiye muri Quartier ya Mugunga iherereye muri Goma ko kandi abenshi mu bahunze batangiye kuhagera igihe c’isaha za satatu z’igitondo.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yemeje ko ingabo zabo zafashe ibirindiro by’ingabo za RDC byo ku musozi wa Nturo ya mbere n’iyakabiri, n’ahitwa Chez Madimba, hejuru ya Sake.
Gusa ku mugoroba w’ejo hashize, tariki ya 06/02/2024, umuvugizi w’ingabo za FARDC yatangaje ko igisirikare cya leta cyigaruriye Centre ya Kirotshe iri k’u muhanda wa Sake-Minova, avuga kandi ko barimo kugerageza ngo bafungure inzira zose zigana mu Mujyi wa Goma, imihanda igenzurwa na M23.
Mu mirwano irimo gusatira gufata centre ya Sake ntacyo ubuyobozi bw’ihuriro ry’ingabo zirwana k’u ruhande rwa leta ya Kinshasa barabivugaho kandi bikaba bizwi ko Sake ariyo Centre yo muri teritware ya Masisi yegereye u Mujyi wa Goma.
Mu gihe M23 yafata Centre ya Sake inzira zose z’u butaka zihuza Masisi na Goma ziba zifunzwe, muricyo gihe hazaba hasigaye inzira yo gukoresha ikiyaga cya Kivu.
Kimweho mu itangazo M23 imaze gusohora ku gicamunsi cyokuri uyu wa Gatatu, rivugako badafite Gahunda yo gufata u Mujyi wa Goma ariko ko ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinema ya Kinshasa zikomeje kubagabaho ibitero biremereye no kurasa mu basevile.
Muri iryo tangazo rya M23 rivuga ko bo biteguye igisubizo mu mahoro kandi yiteguye kurekura ibice iheruka gufata mu gihe hakumvikanwa ku gahenge ka ngenzurwa n’urwo rw’u bungenzuzi bwizewe. M23 ikaba iri gusaba ibiganiro na leta.
Umukuru w’igihugu cya RDC Félix Tshisekedi yavuze ko atazigera aganira na M23, u mutwe avuga ko ufashwa n’u Rwanda n’ubwo bagiye ba bitera utwatsi hubwo bagashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana by’ahafi na FDLR irimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda.
Bruce Bahanda.