Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mu misozi ya Fizi hazindukiye imirwano ikaze .

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 1, 2025
in Regional Politics
0
Mu misozi ya Fizi hazindukiye imirwano ikaze .
125
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu misozi ya Fizi hazindukiye imirwano ikaze .

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Intambara iremereye yazindutse ibera kwa Mulima hagati y’umutwe wa Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Igice cyo kwa Mulima giherereye muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kikaba kiri mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe.

Ni ahagana isaha ya saa kumi nebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 01/04/2025, ni bwo imbunda zatangiye kumvikana muri icyo gice hagati y’impande zihanganye.

Minembwe Capital News yamenye ko iyi mirwano yahereye muri Mukoko, aho uruhande rwa Leta rwagabye igitero ku mutwe wa Twirwaneho, nawo uza kwirwanaho usubiza ruriya ruhande rwa Leta rwawugabyeho igitero.

Nyuma abarwanyi b’uyu mutwe wa Twirwaneho birukanye iri huriro ry’ingabo zirwanirira Leta y’i Kinshasa, kuko ahagana mu ma saa ine z’iki gitondo aba barwanyi bari maze kwinjira neza mu isantire yo kwa Mulima.

Ndetse andi makuru avuga ko Twirwaneho yamaze gufata iki gice cyo kwa Mulima ihita yinjira no muri centre ya Rusuku iherereye hafi y’aha kwa Mulima ugana i Fizi ku i zone, nayo irayifata.

Bibaye mu gihe abasirikare benshi ba FARDC bari baheruka guta ibirindiro byabo byari aha mu isantire yo mu Rusuku berekeza i Fizi ku i zone, ni nyuma y’aho izi ngabo zari zumvise amakuru avuga ko umuyobozi mukuru wa Twirwaneho, Brigadier General Charles Sematama uzwi nk’Intare-Batinya yageze mu Minembwe avuye muruzinduko i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Hagataho, imirwano iracyakomeje ku mpande zombi, aho binavugwa ko ihuriro ry’Ingabo za Congo ririmo gutera ibisasu inyuma ariko ko ribitera ririmo gukizwa n’amaguru ryerekeza inzira y’i Fizi ku i zone.

Tags: FardcIntambaraMulimaTwirwaneho
Share50Tweet31Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma.

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?