Mu misozi ya Fizi hazindukiye imirwano ikaze .
Intambara iremereye yazindutse ibera kwa Mulima hagati y’umutwe wa Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Igice cyo kwa Mulima giherereye muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kikaba kiri mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe.
Ni ahagana isaha ya saa kumi nebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 01/04/2025, ni bwo imbunda zatangiye kumvikana muri icyo gice hagati y’impande zihanganye.
Minembwe Capital News yamenye ko iyi mirwano yahereye muri Mukoko, aho uruhande rwa Leta rwagabye igitero ku mutwe wa Twirwaneho, nawo uza kwirwanaho usubiza ruriya ruhande rwa Leta rwawugabyeho igitero.
Nyuma abarwanyi b’uyu mutwe wa Twirwaneho birukanye iri huriro ry’ingabo zirwanirira Leta y’i Kinshasa, kuko ahagana mu ma saa ine z’iki gitondo aba barwanyi bari maze kwinjira neza mu isantire yo kwa Mulima.
Ndetse andi makuru avuga ko Twirwaneho yamaze gufata iki gice cyo kwa Mulima ihita yinjira no muri centre ya Rusuku iherereye hafi y’aha kwa Mulima ugana i Fizi ku i zone, nayo irayifata.
Bibaye mu gihe abasirikare benshi ba FARDC bari baheruka guta ibirindiro byabo byari aha mu isantire yo mu Rusuku berekeza i Fizi ku i zone, ni nyuma y’aho izi ngabo zari zumvise amakuru avuga ko umuyobozi mukuru wa Twirwaneho, Brigadier General Charles Sematama uzwi nk’Intare-Batinya yageze mu Minembwe avuye muruzinduko i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Hagataho, imirwano iracyakomeje ku mpande zombi, aho binavugwa ko ihuriro ry’Ingabo za Congo ririmo gutera ibisasu inyuma ariko ko ribitera ririmo gukizwa n’amaguru ryerekeza inzira y’i Fizi ku i zone.