Mu Misozi y’i Luvungi Hongeye Gutuza, Ariko Ibivugwa kuri Munanira na Mitimbili Bikomeje Gutera Impungenge
Minembwe Capital News (MCN)
Umutekano mu duce two muri Groupement ya Itara-Luvungi, muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, wari wongeye gutuza ugereranyije n’uko wari umeze mu minsi ibiri yabanje.
Ku wa Kabiri, tariki ya 20/10/2026, humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje mu misozi yo muri Groupement ya Itara-Luvungi. Ahanini, izo mbunda zavugiraga mu misozi iri ku mbibi za Teritwari ya Walungu na Teritwari ya Uvira, cyane cyane mu gace ka Munanira no mu nkengero zako. Ibyo byongeye gutera impungenge mu baturage bo muri ako karere.
Amasoko ya Minembwe Capital News (MCN) avuga ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri iyo misozi rwateye ubwoba abaturage, bamwe muri bo bahitamo kuva mu nkengero za Munanira berekeza i Lubarika, bashaka aho bashobora kurindira umutekano, kubera impungenge bari bafite.
Umwe mu bahagarariye sosiyete sivile yo muri ako gace, wavuganye na MCN kuri telefoni ariko agasaba ko amazina ye adatangazwa kubera impamvu z’umutekano, yemeje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ibintu byari byongeye gutuza i Lubarika.
Yasobanuye ko ibikorwa bya buri munsi byari byasubukuwe uko bisanzwe, bitandukanye n’ibyari byabaye ku munsi wari wabanje, ubwo humvikanaga urusaku rw’imbunda ziremereye mu misozi ikikije Kaziba na Munanira.
Yagize ati: “Muri iki gitondo, ibintu biratuje ugereranyije n’uko byari bimeze, kandi ibikorwa birakomeje uko bisanzwe. Ejo ni bwo humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye mu misozi ya Kaziba na Munanira, ariko uyu munsi ibintu byongeye gutuza.”
Nubwo ibikorwa bya buri munsi byari byasubiye mu buryo busanzwe, impungenge mu baturage ntizari zashira burundu. Ibi biterwa n’ibyabaye mu minsi ibiri ishize, ndetse n’amakuru y’ibihuha n’ay’imirwano akomeje kuvugwa muri ako karere.
Ku bijyanye n’imirwano, amakuru akomeje kuvugwa muri ako gace avuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, ingabo z’u Burundi na FDLR, zikomeje kurebana ay’ingwe n’ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN). Abatanga ayo makuru bavuga ko imirwano ishobora kongera kubura igihe icyo ari cyo cyose.
Ayo makuru kandi agaragaza ko uduce turimo Munanira, Mitimbili, Kadeza n’ahandi mu nkengero zaho ari two tuvugwamo ubushyamirane bukomeye.
Kongera gutuza muri utu duce no gusubukura ibikorwa bya buri munsi ni ikimenyetso cy’ituze ry’agateganyo ku baturage bari bahangayikishijwe n’urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu misozi ya Munanira, Mitimbili n’ahandi hafi aho.
Nubwo bimeze bityo, uko umutekano uzaba umeze mu masaha no mu minsi iri imbere ni byo bizagaragaza niba iri tuze rizakomeza cyangwa niba abaturage bashobora kongera guhura n’impungenge z’umutekano.
Minembwe Capital News (MCN)
