Abayobozi bo mu bihugu byo muri SADC kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23/03/2024 bahuriye i Lusaka muri Zambia.
Ni mu Nama idasanzwe yahuje abanyamuryango bo mwishirahamwe ry’ibihugu by’Afrika y’Amajy’epfo, SADC, i Nama baje gushimangira ko batazareka guha ubufasha Repubulika ya demokarasi ya Congo mu ntambara bahanganyemo na M23.
Iy’i Nama yabereye i Lusaka muri Zambia yari yateguwe na perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ushinzwe ubutwererane na politike n’ibijyanye n’umutekano mu muryango wa SADC.
Ibihugu bigize uru rwego bishinzwe gukurikirana ibibazo by’u mutekano ruzwi nka “TRAIKa” birimo Zambia ari nayo ikuriye uru rwego, Tanzania, Namibia, Angola, Zimbabwe na Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Byari bisanzwe bizi ko ibihugu byiyemeje gutanga ingabo zo gufasha igisirikare cy’igihugu cya RDC ku rwanya M23 ko ari Malawi, Afrika y’Epfo na Tanzania.
Iy’i Nama idasanzwe yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo kwibutsa ko iyo igihugu cy’i kinyamuryango cya SADC gitewe bose bagomba gutabara nta wusigaye inyuma.
Yigiwemo kandi uko ibibazo by’u mutekano biri i Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique byashirwaho akadomo, hakagaruka amahoro n’umutekano birambye.
Hashimangiwe ko SADC igomba gukora ibishoboka byose igafasha RDC kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’i ki gihugu, hashingiwe ku masezerano ya Luanda na Nairobi.
Bashimiye kandi umuryango w’Afrika yunze ubumwe wohereje inkunga ingabo za SADC ziri mu butumwa bwiswe ‘SAMIDRC.’
Iy’i Nama kandi yateye utwatsi ibikubiye mu rwandiko u Rwanda rwa ndikiye komisiyo y’umuryango w’u bumwe bw’Afrika ivuga ko idakwiye gushyigikira ubutumwa bwa SAMIDRC.
Bwari ubusabe buri munyandiko minisitiri w’u banye n’amahanga w’u Rwanda yari yandikiye perezida Moussa Faki uhagarariye iyi komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.
Ibyari bikubiye muri iyo barwa bya vuga ko ingabo za SADC zikorana n’imitwe y’itwaje imbunda irimo na FDLR.
Ubutumwa bwa SAMIDRC muri RDC bwatangiye mu mpera z’u mwaka ushize nyuma y’uko ingabo z’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba zari zavuye muri icyo gihugu.
Tu bibutse ko i Nama ya SADC yateranye mu gihe imirwano yari yongeye gukaza umurego mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahanini muri teritware ya Masisi na Nyiragongo.
MCN.
Si les présidents qui représentent les pays qui composent le SADC ont rejeté la proposition du Rwanda qui leur demande de ne pas se coaliser avec les FDLR dans leur combat contre le M23, celà prouve automatiquement à quel niveau le SADC ne collabore non seulement avec ces génocidaires mais aussi se sont coalisés idéologiquement et militairement pour faciliter l’épiration du peuple Tutsi qui habitent dans les pays du grands lac.
Supporting DRC army known as (FARDC)is supporting FDLR and more other opposed groups armies which have coalised with FARDC.