
Impunzi, z’Abarundi ziba mu nkambi ya Lusenda kuri ubu zirara hanze kuva mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’uko amazu yabo asenywe n’imvura idasanzwe yarimo umuyaga mwinshi.
Lusenda, ni agace gaherereye muri Groupemant ya Balala y’Amajyaruguru, Secteur ya Tanganika, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko byatangajwe na perezida w’impunzi z’Ababurundi mu nkambi ya Lusenda, Bwana Olivier Ntumangende, ubwo yabazwaga kuri iyi ngingo, yatanze umubare w’amazu agera kuri 210 yasenywe n’iyo Mvura y’igihuha(umuyaga), anavuga ko hari n’abana babiri(2), bakomeretse ubwo bageragezaga guhunga maze igiti kirabamomeretsa kibaguyeho.
Ati: “Mu byukuri, imvura idasanzwe iherekejwe n’umuyaga ukaze yangije byinshi hano i Lusenda. Ibisenge by’amazu birenga 210 byarasenyutse maze abana babiri barakomereka igihe igiti cyagwa kuri bo barimo guhunga. Boherejwe mu bitaro kwa Nundu kugira ngo bavurwe.”
Umubare wa 1 w’impunzi z’Abarundi ziri muriyi nkambi urasaba serivisi yo gutaha ku bushake kugira ngo bave mu mibabaro bahura nayo kubera kubura ubufasha.
Ati: “Turasaba Komisiyo y’umuryango w’abibumbye ishinzwe impunzi, UNHCR, kongera kubyutsa gahunda yo gutaha ku bushake impunzi z’Abarundi ziri muri iyi nkambi zifuza gutaha, ndetse na komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi, CNR, kugira ngo itangire gukurikizwa.”
Menya ko kuva umwaka ushize, amazu arenga 800 nayo yasenywe n’imvura.
By Bruce Bahanda.