M’u Rwanda intama yabyaye itungura benshi.
I Rubavu ho mu gihugu cy’u Rwanda intama yabyaye abana batandatu icyarimwe, ibyatumye benshi batungurwa kuko bitari bimenyerewe.
Aya makuru agaragaza neza ko ibi byabaye tariki ya 08/05/2025, kandi ko iyi ntama yabyaye abana batandatu ari iy’umuturage witwa Murenzi Innocent.
Byanavuzwe ko asanzwe atuye mu murenge wa Cyanzwe, ari naho intama ye yabyariye.
Nyuma y’aho iyo ntama ibyariye abo bana, inkuru yabyo yakwiriye henshi muri ibyo bice, abenshi birabatangaza. Umwe mu babibonye witwa Vestine Uwamahoro yabwiye itangazamakuru ati: “Ni ubwambere tubona intama ibyara abana batandatu, abantu benshi barahuruye, tubona ari igitangaza. Ibi byatweretse ko ubworozi bushobora guhindura ubuzima bw’umuntu mu gihe gito.”
Inkuru ikomeza igaragaza ko nyuma y’ibi byishimo hakurikiye agahinda kuko umunsi wakurikiyeho iriya ntama ibyaye, yahise ipfusha abana babiri bamasekurume muri abo yari yabyaye.
Nyamara nyirayo yavuze ko agifite icyizere ko abasigaye bazabaho.
Yagize ati: “Nari ntarigera mbona intama ibyara bene aka kageni, byarantangaje kandi byashimishije. Izi ntama zamfashije kwigurira isambu ya 8000 Frw, none ndahinga nkanabona ifumbire.”
Amafranga y’amanyarwanda 8,000,000 ahwanye n’ayamanye-Congo 16,472,499 mu gihe angana n’idolari ry’Amerika 5,622.
Umukuru w’umudugudu wa Musene waho biriya byabereye, Theophile Ngizwenimna, yatangaje ko nawe yatunguwe n’ibi byabaye. Mu rwego rw’isoko, intama icutse muri aka gace igura nibura ibihumbi 70 Frw, ahwanye n’ayamanye-Congo 144, 134, mu madolari ni 49. Iyimye yo ikaba yagura 100,000 Frw , bigaragaza ko ubukungu buva mu bworozi bushobora kuba igisubizo ku baturage.
Ibi bikaba kandi bigaragaza ko ubihinzi n’u bworozi bifatanye neza bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage, haba mu bushobozi ndetse no mu mibereho myiza.
Ivomo IGIHE.