Mudacumura: Nyuma y’Imyaka Irindwi, ICC Ifashe Icyemezo Cyatunguranye ku Rubanza Rwe!
Minembwe Capital News (MCN)
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI) rwafashe icyemezo cyo gukuraho impapuro zo guta muri yombi Sylvestre Mudacumura, wahoze ari umuyobozi mukuru w’ishami rya gisirikare ry’umutwe wa FDLR, nyuma y’imyaka irindwi ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zitangaje ko zamwishe mu gikorwa cya gisirikare.
Sylvestre Mudacumura yavukiye mu Rwanda mu mwaka wa 1954, avukira mu gace ka Gatumba, muri Komini ya Kibilira, Perefegitura ya Gisenyi. Yaje kuba umwe mu bayobozi bakomeye mu mateka y’umutwe wa FDLR, umutwe witwaje intwaro ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri uwo mutwe, yari afite ipeti rya Lieutenant Général, akaba yari Umugaba Mukuru w’ishami rya gisirikare rizwi nka Forces Combattantes Abacunguzi (FOCA). Ibyo byamugiraga umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe igenamigambi, imiyoborere n’ibikorwa bya gisirikare bya FDLR.
Ku itariki ya 13/07/2012, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi, rumushinja ibyaha icyenda by’intambara bivugwa ko byakozwe hagati yo mu kwezi kwa mbere 2009 n’ukwa Cyenda 2010, mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo muri RDC.
Mu byaha yashinjwaga harimo ubwicanyi, kugaba ibitero ku baturage b’abasivili, iyicarubozo, gufata ku ngufu, gukomeretsa abantu ku bushake, gufata abantu mu buryo bubangamira uburenganzira bwabo, gusahura imitungo, gusuzugura ikiremwamuntu no gusenya imitungo.
Ku bijyanye n’urupfu rwe, ingabo za FARDC zatangaje ko Sylvestre Mudacumura yishwe mu ijoro ryo ku itariki ya 17 rishyira ku ya 18/09/2019, mu gikorwa cya gisirikare cyabereye mu gace ka Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru. Icyo gihe, FARDC yatangaje ko yamwishe hamwe n’abandi bayobozi bakuru ba FDLR bari kumwe na we.
Nyuma y’itangazwa ry’ayo makuru, urupfu rwa Mudacumura rwakomeje kuvugwa mu nzego zitandukanye. Icyakora, ntihigeze haboneka ibimenyetso bifatika byemeza burundu urupfu rwe, birimo isuzuma ry’umubiri we cyangwa ibindi bimenyetso by’ubuvuzi bishobora kubihamya.
Nyuma yo gusuzuma amakuru n’ibimenyetso byakusanyijwe n’Ibiro by’Ubushinjacyaha, ndetse n’amakuru yatanzwe n’inzego bireba muri uru rubanza, ICC yasanze nta kimenyetso kigaragaza ko Mudacumura yaba akiriho.
Ni muri urwo rwego, ku itariki ya 12/11/2026, Urugereko rw’Ibanze rwa Mbere rwa ICC rwemeje icyifuzo cy’Ubushinjacyaha cyo gukuraho impapuro zo kumuta muri yombi no guhagarika ibikorwa by’urubanza rwe.
Icyakora, iki cyemezo ntigisobanura ko Mudacumura yagizwe umwere cyangwa ko urukiko rwatesheje agaciro ibyaha yari akurikiranyweho. Ahubwo, cyafashwe hashingiwe ku kuba nta bimenyetso bihagije byerekana ko akiriho, bityo ICC ikaba itagishobora gukomeza kumukurikirana no kumuburanisha.
Bityo, nubwo Sylvestre Mudacumura yari umwe mu bayobozi bakomeye mu rwego rwa gisirikare rwa FDLR kandi akaba yari amaze imyaka isaga icumi ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, yitabye Imana ataraburanishwa ku byaha yari akurikiranyweho, nk’uko icyemezo cya ICC kibigaragaza.
Minembwe Capital News (MCN)
